Umuraperi uri mu bakomeye mu gihugu cya Afurika y’Epfo, Tokelo Moyakhe wamamaye nka Maglera Doe Boy yageze i Kigali, aho yitabiriye gukurikirana imikino y’irushanwa rihuza amakipe ahagaze neza muri Basketball ya Afurika, Basketball Africa League (BAL) iri kugana ku musozo.
Uyu musore yageze ku kibuga cy’indege
Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024,
ahagana saa Mbili z’igitondo ari kumwe n’abamufasha mu muziki.
Ageze i Kigali yiyongera ku bandi
bantu bazwi mu ngeri zinyuranye z’ubuhanzi barimo Bien-Aimé Baraza wahoze mu
itsinda rya Sauti Sol wakurikiranye iyi mikino, umunyamuziki Adekunle Gold wo
muri Nigeria waririmbye mu gufungura iyi mikino. Bwari ubwa kabiri ataramiye i
Kigali.
Mu bandi bantu bazwi b’ibyamamare
bamaze iminsi i Kigali, kubera iyi mikino barimo Joackim Noa wamamaye mu mikino
ya NBA, Ian Mahinmi n’abandi.
Mu bandi bategerejwe i Kigali, barimo
Juma Jux utegerejwe i Kigali saa cyenda z’amanywa. Yaherukaga i Kigali mu 2023,
icyo gihe yari yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards byabaye
ku wa 20-22 Ukwakira 2023.
Uyu musore yabonye izuba ku wa 3
Kanama 1993. Ni umuraperi w’umunya-Afurika y’Epfo usanzwe ari n’umwanditsi w’indirimbo
wamenyekanye ku maizna ya Maglera.
Yavuzwe cyane mu itangazamakuru no ku
mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki nyuma yo gusohora indirimbo yise ‘Never
Ride’ yakoranye n’abahanzi banyuranye barimo MashBeatz na Thato Saul.
Iyi ndirimbo yarakunzwe ahanini
binyuze mu bantu bagiye bayihererekanya ku rubuga rwa TikTok. Mu 2015, uyu
musore yasohoye Extended Play (EP) ye ya mbere yise ‘Hype Magazine’ yariho
indirimbo eshanu, ayikurikiza ‘Mixtapes’.
Asanzwe afitanye amasezerano na
Universal Music, ishami ryo muri Afurika y’Epfo rimufasha gucuruza ibihangano
bye, ndetse yigezwe gushyirwa ku rutonde rw’umuhazi ukizamuka neza ku rubuga
rwa Apple Music.
Mu rugendo rwe rw’umuziki amaze
gukorana indirimbo n’abarimo: Boity, Flow, Cassper Nyovest, Mochen, Nasty C n’izindi.
Mu 2022, uyu musore yasohoye Album yise ‘Diaspora’.
Umuraperi Maglera Doe Boy yageze i Kigali ku nshuro ye ya mbere yitabiriye gukurikirana imikino ya BAL
Maglera Doe Boy yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024
Maglera Doe Boy yamamaye mu ndirimbo zirimo nka "Never Ride"
Maglera Doe Boy yageze i Kigali ari kumwe na bamwe mu bantu bamufasha mu muziki
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO MAGLERA YAKORANYE NA CASSPER NYOVEST
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NEVER RIDE' YA MAGLERA NA THATO SAUL NA MASHBEATZ
AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO