Kuva kuri Urban Boy yakuriye i Huye kugera ku muraperikazi Young Grace wabiciye bigacika i Gisenyi, mu myaka 15 ishize umuziki w’abahanzi bakorera mu Ntara warumvikanaga cyane no mu nyiramubande z’i Kigali, ariko ubu siko bikimeze ahanini bitewe no gucika intege.
Unyujije amaso mu bihangano nawe wumva umunsi ku munsi wasanga ijanisha rinini ryihariwe n’abasore n’inkumi b’i Kanombe, Nyamirambo, Gatsata, Kabeza- mbese ni abatuye mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero n’abandi babasha guhuza cyane n’itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.
N’ubwo bimeze gutya ariko ntibibuza ko abahanzi bo mu Ntara bakomeza gukora ibikorwa. Ndetse, iyo hari ibitaramo bigari byateguwe bizagera mu Ntara, usanga abahanzi bo mu Ntara bahabwa umwanya mugari bagasusurutsa abantu ahanini bitewe n’uko baba bazwi cyane muri ako gace.
Hari abahanzi b’i Kigali bafite ibihangano byumvikana cyane mu Mujyi wa Kigali, ariko bajya gutaramira mu cyaro iyo bagasanga ntibazwi ku kigero batekerezaho.
Ibi nibyo byatumye umuraperi Thomson wiyamamarije kuyobora u Rwanda hagati ya Nyakanga na Kanama 2024, ndetse n’itsinda The Same bahuza imbaraga kugirango bategure ibitaramo bizagera hirya no hino, hagamijwe ko abahanzi bo mu Ntara bakongera gusubirana icyubahiro.
Ni urugendo bashaka gutangira cyane bakorana n’abahanzi bo mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse n’abahanzi bo mu Ntara y’Uburengerazuba, ariko kandi barashaka ko itangazamakuru ribashyigikira.
Thomson yabwiye InyaRwanda, ko gusubira inyuma ku muziki w’abahanzi bakorera mu Ntara, ahanini byatewe n’uko ‘nta bumwe tugira’.
Yavuze ati “Nta muntu n’umwe twarenganya, yaba ari inzego za Leta cyangwa se iz’abikorera, yaba ari itangazamakuru, kuko natwe abahanzi dukorera mu Ntara nta bumwe tugira. Nta bintu biduhuza, nta bikorwa duhuriramo, dukeneye rero kubihuza kugirango tubihuriremo twese, dukorane imbaraga, turebe ko yaba mu kumurika Album yacu, yaba ibitaramo twateguye, ndetse n’abandi bahanzi bakorera mu turere dutandukanye twareba uko dukorana.”
Uyu mugabo yavuze ko umuziki ari kimwe n’umupira w’amaguru, kuko buri mpano yose bisaba kuyuhira no kuyimenyekanisha.
Ati “Umwana ukina umupira i Gisagara iyo afite impano akinira Igihugu. Umwana ufite impano i Nyaruguru nawe bigenda gutyo, ndetse no mu bindi bice bitandukanye by’Igihugu, rero icyagarutsweho ni ubufatanye n’ubumwe bw’abahanzi.”
Thomson yavuze ko uru rugendo batangije, bifuza ko ruzatinyura n’abandi bahanzi bo mu Ntara y’Amajyepfo n’abo mu Burasirazuba bakumva ko bakwiye gushyira hamwe.
Ati “Dukeneye kubereka umurongo mugari w’ibyo twifuza gukora. Kugirango turebe ko mu bihe bizaza, byagira akamaro kanini.”
Uyu muhanzi avuga ko iki cyemezo bafashe kiri mu murongo, wo gufasha urubyiruko rwiyumvamo umuziki ko ‘aho waba uri hose wakora umuziki kandi ukamenyekana uko byagenda kose’.
Ati
“Turifuza gusigasira umuco wacu bihereye mu myidagaduro, kandi tuziko
bikurikirwa na benshi mu rubyiruko. Rero, ni ahacu.”
Uhereye ibumoso: Fizzo Mason, Jay Love wo mu itsinda The Same, Selector Dad ndetse na Sandari ubwo bari mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Gisenyi
Umuraperi
Thomson wiyamamarije kuyobora u Rwanda, yavuze ko umuziki w’abahanzi bo mu
Ntara basubiye inyuma ahanini bitewe n’uko badashyira hamwe
Lambert uhagaririye Sosiyete y’umuziki ya Orange Entertainment yateguye ibitaramo Thomson azamurikiramo Album ye ya Gatatu
Umuraperi
Racine usanzwe ubarizwa mu Mujyi wa Kigali, ari ku rutonde rw’abiyemeje gufasha
Thomson na Fica Magic kumurika Album zabo
Fica Magic ari kwitegura gushyira ku isoko Album yise “Umugisha” mu bitaramo bizagera no mu Mujyi wa Kigali
TANGA IGITECYEREZO