Kigali

Abakoresha TikTok bagiye kwidagadurana n’abahanzi bagezweho barye umuziki bananywa SKOL

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:28/05/2024 12:22
0


Kamaro Entertainment Present ifatanyije na Mopas hamwe na Skol, bateguye igitaramo “TikTok party edition 1” cyizahuza abakoresha urubuga rwa TikTok bazwi na bamwe mu bahanzi bahagaze neza barimo Zeo Trap, Papa Cyangwe kizabera Car Free Zone kuri uyu wa 31 Gicurasi 2024.



Ku wa 31 Gicurasi muri Car Free Zone mu mujyi, hateganyijwe igitaramo kizahuriza hamwe bamwe mu bakoresha urubuga rwa TikTok bazwi ndetse n’abandi bahanzi bahagaze neza mu rwego kwishimana.

Ni igitaramo kizatangira mu masaha ya kare kubera amategeko n’amabwiriza agenda Car Free Zone mu mujyi kikazaba kirimo abahanzi, abakoresha urubuga rwa TikTok bazwi nka (TikTok Influencers), Ababyinnyi,…Ni igitaramo gikomeye cyatewe inkunga na SKOL.

Mu bahanzi, iki gitaramo byitezwe ko kizaririmbamo Mico The Best, Papa Cyangwe, Zeo Trap, Sky 2, Juru, QD na Ifeza. Ku ruhande rw’abakoresha urubuga rwa TikTok bazaba bari muri iki gitaramo, harimo Jojo Breeze, Uwera Judy, Kimenyi Tito, General Benda, Titi Brown, Shakira Kay, The Real Gasana, Osmalito ndetse n’abandi benshi.

Bitari abo gusa kandi, hateguwe n’abazasusurutsa abazitabira ibi birori mu buryo bwo kuvanga imiziki barimo Dj Diddman, Dj Lee, Dj Alvin, Dj Waxxy, Delx theDj. Bizaba ari uburyohe kuko bazarya umuziki baninywera SKOL.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Kamaro wateguye ibi bitaramo yavuze ko yizeye neza ko abantu bazataha bishimye kuberako yagerageje kuzana ibyamamare bikundwa n’abantu benshi kandi badakunze kubibona amaso ku maso mu bitaramo byinshi. Ikirenze kuri ibi, abantu bazagira umwanya wo kwifotozanya n’aba batumirwa.

Bitari ukubyina gusa, hazaba hari irushanwa aho Rutambi uzwi mu guterura ibyuma n’ibindi bintu biremereye azigaragaza imbere y’imbaga akagaragaza ko ibyo akorera kuri Camera abikora koko ari ibya nyabyo.

Mopas isanzwe izobereye mu mwuga wo gutegura ibitaramo, n'uruganda rwa Skol ni bamwe mu bateye inkunga iki gitaramo kugira ngo kizagende neza abantu baherekeze ukwezi kwa Gicurasi bari mu munezero.

Muri iki gitaramo, nta muntu uzicwa n'inyota kuko hazaba hari ibinyobwa bitandukanye bya Skol ku bantu bose  bigendanye n'icyo bifuza. 

Umuhanzi Zeoo Trap ugezweho mu njyana ya Hip Hop ni umwe mu bazaririmba mu gitaramo "TikTok party Edition 1"

Sky 2 uheruka gushyira hanze indirimbo "Icara wige" yaahiriye kuzatanga ikigwa ku bamushidikanyaho kubera adakunze gukora ibitaramo.

Mico The Best ufite izina rikomeye mu muziki w'u Rwanda, azataramira abakunzi be muri ibi birori


Papa Cyangwe uheruka gushyira hanze indirimbo yise "Siba" ni umwe mu bategerejwe muri iki gitaramo.


Benshi mu bazwi ku rubuga rwa TikTok, bazitabira iki gitaramo bahure n'abafana babo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND