Umunyamuziki Adekunle Kosoko wamenye nka Adekunle ategerejwe mu Rwanda aho azaririmba mu gufungura imikino y’irushanwa ry’amakipe ahagaze neza muri Basketball ya Afurika, Basketball Africa League (BAL), izabera muri BK Arena, ni mu gihe Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben azaririmba mu gitaramo kizaherekeza iyi mikino.
Adekunle
Gold wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Okay’ imaze imyaka itatu isohotse, ni we muhanzi mukuru mu bazaririmba mu bitaramo bizaherekeza iyi mikino ya Basketball
irebwa n’umubare munini, ahanini biturutse mu kuba ihuza amakipe y’ibihugu
bitandukanye.
Yifashishije
konti ye ya Instagram akurikirwaho n’abantu barenga Miliyoni 9.8, Adekunle
yagaragaje ko yiteguye gutanga ibyishimo mu gitaramo kizafungura umukino wa
mbere muri BAL, uzaba ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024.
Uyu mugabo
unamwibuke mu ndirimbo zirimo ‘It Is What It Is’. Yabwiye abafana be n’abakunzi
b’umuziki gutangira kugura amatike hakiri kare, kugira ngo batazacikwa n’iki
gitaramo cyihariye cyane cyane ku bakunda umukino wa Basketball.
Kuri uyu wa
Kabiri tariki 21 Gicurasi 2024, BAL yatangaje ko Adekunle Gold wo muri Nigeria
azahurira ku rubyiniro n’abahanzi bo mu Rwanda barimo The Ben, Juno Kizigenza, Alyn
Sano, Chris Eazy n’abandi.
Ni imikino bavuga ko izajya itangira guhera saa munani z’amanywa kugeza saa tatu n’igice z’ijoro mu minsi isanzwe. Ni mu gihe muri ‘Weekend’ iyi mikino izajya itangira saa cyenda z’amanywa kugezwa saa 10:30 z’ijoro.
Izaherekezwa kandi n’ibikorwa by’imyidagaduro,
birimo nko gufata amafoto n’abantu banyuranye, umuziki uzacurangwa n'aba Dj
banyuranye barimo Dj Loft na Dj Kim.
Mu gihe cy’akaruhuko
k’iyi mikino, hazajya haririmba abahanzi, ababyinnyi batarame, abakaraza bavuze
ingoma n’ibindi. Ndetse, biteganyijwe ko abarimo Dj Sonia, Hottempah Collective
na Dj Fully Focus wo muri Kenya bazasusurutsa abantu.
Ubuyobozi
bw’Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) bwavuze ko guhera ku wa Gatanu
tariki 24 Gicurasi 2024, iyi mikino izaherekezwa n’ibitaramo by’abahanzi, aho
bamwe bazajya baririmba mu gihe cy’ikiruhuko hagati mu mukino cyangwa se nyuma
y’umukino urangiye.
Mu
gufungura iyi mikino (Opening Ceremony), Juno Kizigenza azaririmba mu karuhuko
k’umukino wa mbere, Adekunle Gold aririmbe mu kiruhuko cy’umukino wa kabiri,
bazakorerwa mu ngata n’ababyinnyi ari nabo bazasoza umunsi wa mbere w’iriya
mikino uzaba ku wa 24 Gicurasi 2024.
Ku munsi wa
kabiri w’imikino, ni ukuvuga ku wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2024,
umuhanzikazi Bwiza azaririmba mu kiruhuko cy’umukino wa mbere ‘Halftime’,
yunganirwe na Kenny Sol wo muri 1:55 AM uzaririmba muri ‘Halftime’ y’umukino wa
kabiri, bisozwe n’ababyinnyi.
Ku cyumweru
tariki 26 Gicurasi 2024, umuhanzikazi Alyn Sano azaririmba muri ‘Halftime’ y’umukino
wa mbere, naho Chriss Eazy azaririmba muri ‘Halftime’ y’umukino wa kabiri, bisozwe
n’imbyino zinyuranye z’ababyinnyi.
Ku wa Mbere
tariki 27 Gicurasi 2024, Ababyinnyi bazasusurutsa abitabiriye kureba umukino wa
mbere, naho umuraperi Ish Kevin azataramira abazaba barebye umukino wa Kabiri
binyuze muri ‘Halftime’.
Ku wa Kabiri
tariki 28 Gicurasi 2024, Kivumbi King azaririmba muri ‘Halftime’ y’umukino wa
mbere, yunganirwe na Kevin Kade uzaririmba muri ‘Halftime’ y’umukino wa kabiri.
Ku wa
Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024, umuhanzikazi Ariel Wayz azataramira abakunzi be
n’abandi binyuze muri ‘Halftime’ y’umukino wa mbere, akurikiwe n’ababyinnyi.
Ku wa Kane
tariki 1 Kamena 2024, ari na bwo hazaba umukino wa nyuma, abitabiriye
bazasusurutswa na The Ben ndetse n’Itorero ry’Igihugu 'Urukerereza'.
Adekunle
Gold yaherukaga i Kigali, ku wa 5 Ugushyingo 2021 mu gitaramo cyiswe “Movember
Fest” cyateguwe na kompanyi RG Consult.inc isanzwe itegura ibitaramo, cyari cyatewe
inkunga na Mutzig.
Adekunle
Gold yabonye izuba tariki 28 Mutarama 1987, avukira mu Mujyi wa Lagos muri
Nigeria mu rugo rw’abanyamafaranga. Ni umwanditsi w’indirimbo, umuhimbyi akaba
n’umuhanga mu bizwi nka ‘graphic design.
Izina rye
ryagize ububakana mu muziki wo muri Nigeria, kuva mu 2015 ubwo yasohoraga
indirimbo ‘Sade’ asubiramo indirimbo ‘Story of My Life’ y’itsinda One
Direction.
Tariki 5
Gicurasi 2015, uyu muhanzi yatangaje ko yasinye amasezerano n’inzu ifasha
abahanzi mu bya muzik YBNL, ahita asohora indirimbo ye yise ‘Orente’.
Yashyizwe
mu bahataniye ibihembo bya City People Entertainment Awards, mu cyiciro
cy’umuhanzi utanga icyizere cy’umwaka.
Mu 2016
atangaza ko Album ye nshya yayise ‘Gold’ iriho indirimbo 16 zakozweho n’abarimo
Pheelz, Masterkraft, B Banks, Sleekamo, Oscar n’abandi.
Muri
Mutarama 2019, Adekunle yakoze ubukwe n’umuhanzikazi Simi uzwi mu ndirimbo nka
‘Joromi’. Uyu muhanzikazi yanataramiye mu Rwanda mu gitaramo cyabereye muri
Kigali Convention Center, icyo gihe yari kumwe na Patoranking.
Aba bombi
bakoze ubukwe mu ibanga rikomeye. Ndetse muri Gicurasi 2020, bibarutse imfura
yabo bise Adejare Kosoko Deja.
Uyu muhanzi
mu 2016 yasohoye Album yise ‘Gold’, mu 2018 asohora Album yise ‘About 30’ naho
mu 2020 yasohoye Album yise ‘Afro Pop Vol’.
Kuva mu 2014 atangiriye umuziki ku ndirimbo ‘Sade’, amaze gusohora indirimbo nyinshi kandi mu bihe bitandukanye, kugera kuri ‘High’ aherutse gukorana na Davido.
Amakipe
umunani yabonye ticket y’iyi mikino ya BAL - ihuza amakipe yabaye aya mbere
muri Basketball muri Africa - iterwa inkunga na NBA:
1.Al Ahly
(Libya)
2.Al Ahly
(Misiri)
3.AS Douanes
(Senegal)
4.Cape Town
Tigers (Africa y’Epfo)
5.Fus de
Rabbat (Maroc)
6.Petro de
Luanda (Angola)
7.Rivers
Hoopers (Nigeria)
8.US Monastir
(Tunisia)
Adekunle
Gold agiye kongera gutaramira i Kigali binyuze Irushanwa rihuza amakipe ahagaze
neza muri Basketball ya Afurika, Basketball Africa League (BAL)
The Ben azaririmba mu gitaramo kizaherekeza imikino ya BAL izabera muri BK Arena kuva tariki 24 Gicurasi 2024
Adekunle Gold azahurira ku rubyiniro n'abahanzi bo mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO