RFL
Kigali

Mohammed Salah yaba azaguma muri Liverpool?

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/05/2024 10:41
0


Umukinnyi ukina anyura ku ruhande rw'iburyo mu ikipe ya Liverpool, Mohammed Salah yatanze ibimenyetso byo kuzayigumamo nyuma y'uko byavugwaga ko azayivamo.



Uramutse ugiye kureba ku mbuga nkoranyambaga zose z'abakinnyi ba Liverpool nta kindi kiriho kitari ubutumwa bageneye uwari umutoza wayo wamaze kubasezeraro ari we Jurgen Klopp.

Mohammed Salah nawe ku munsi w'ejo yabushyizeho avuga ko babanye neza, amwifuriza amahirwe masa mu hazaza he ndetse anavuga ko yizeye ko bazongera bagahura.

Nyuma y'amasaha abiri gusa uyu mukinnyi ukomoka mu Misiri yahise yongera ashyira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko umwaka utaha bagomba kuzakora ibishoboka byose bagatwara igikombe.

Yanditse ati "Turabizi ko ibikombe ari byo bibara kandi tuzakora ibishoboka byose kugira ngo ibyo bibeho umwaka utaha w'imikino. Abafana bacu barabikwiye kandi tuzarwana nk'umuriro".

Ubu butumwa Mohammed Salah yanditse buragaragaza ko no mu mwaka utaha azaba ahari nubwo byavugwaga ko ashobora kwerekeza mu makipe yo muri Arabia Saudite nk'uko no mu mpeshyi y'umwaka ushize yari yifujwe cyane.

Mu mwaka w'imikino wasojwe, uyu mukinnyi yakinnye imikino 32 ya Premier League atsindamo ibitego 18 anatanga imipira 10 yavuyemo ibitego.


Mohammed Salah yatanze ibimenyetso byo kuguma mu ikipe ya Liverpool 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND