RFL
Kigali

Ni abanyamurava! Igisobanuro n'imiterere y'abitwa ba Shemsa

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:21/05/2024 8:22
0


Buri mubyeyi wese aho ava akagera, anezezwa no guha izina ryiza umwana we bijyanye n'ibyo amwifuriza mu buzima gusa birababaje ko hari abita amazina abana babo batazi igisobanuro cyayo.



Shemsa ni izina rikunze guhabwa abana b’abakobwa rifite inkomoko muri Afurika, rikaba risobanura umucyo w’izuba.

Iri zina usanga ridafitwe n'abantu benshi kuko rigaragara cyane mu duce tuvugwamo ururimi rw’Igiswahili nka Tanzania na Kenya cyane ko ibi bihugu byombi bifite aho bihuriye n’inkomoko yaryo.

Bimwe mu biranga ba Shemsa:

Ba Shemsa bakunda kurangwa n’umurava mu kazi n’inshingano zabo gusa ntibakunda umuntu ubabwiriza icyo gukora. Bakunda gukorana n’abandi kandi kwisanga mu bandi si ikintu kibavuna kuko iyo mpano bayifitemo.

Bagira ibiganza bitanga n’umutima mwiza kandi bakunda guhugura abandi no kubagira inama z’ingirakamaro mu buzima bwabo.

Ni abantu bakunda kuba bitonze cyane rimwe na rimwe ukagira ngo bagira isoni cyangwa barasuzugura. Bakunda ukuri, ni abagwaneza kandi ntibakunze kwihererana ibyababayeho.

Ba Shemsa bakunda ubwisanzure bwabo, bakunda impinduka no kwinezeza kandi basabana n’abandi. Nubwo ari abanyabwenge bazi no guhanga udushya ngo bagorwa cyane no gucunga neza amafaranga.

Abantu bafite iri zina bigirira icyizere bigatuma badakunda gukorera mu kwaha k’umuntu runaka ubakoresha. Abenshi baba bazi gukorera amafaranga bigendanye n’umurava bagira ku murimo, ariko usanga ashira vuba bitewe n’imicungire yayo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND