Umusore wese wa Rudasumbwa kandi ufite mu kanwa hahumura neza ku buryo yabasha gusomana n’umuntu nta nkomyi, uwo yamaze kwegukana umwanya muri filime za Tiwa Savage nk'uko yabitangaje.
Tiwa Savage yavuze ko azajya akorana n’abasore ba rudasumbwa, bamwe umuntu wese yareba akishimira cyane.
Mu kiganiro yagiranye na CNN uyu muhanzikazi wamaze no kwinjira by’umwuga mu gukina no gutunganya filime ahereye ku yo yise Water&Garri, yavuze ko adashobora kwishimira kuzabona umusore usomana muri filime ye adafite ubwiza busendereye.
Yasubizaga ikibazo cy’umukinnyi wa filime Larry
Madowo wari umubajije icyo agenderaho atoranya abasore akinisha muri filime.
Mu buryo bwe Tiwa Savage yagize ati: ”Uwo ari we wese wa
rudasumbwa, nta muntu wishimira kuba yakina asomana n’umuntu udafite ubwiza
busendereye.”
Yongeraho ati: ”Biba bisa nabi kuko ntabwo biba rimwe muri
filime bikomeza biba, niba uwo mugabo cyangwa umusore atari uw'ubukaka ntabwo
byavamo.”
Yashimangiye iyi ngingo avuga ko hari
abasore bafite mu kanwa hanuka mbega bigoye no kuba mwasomana na rimwe ko uwo
we bitakunda ko yamuhitamo.
Iki kiganiro kigiye hanze nyuma y'uko Tiwa Savage akomeje
kubyinira ku rukoma kubera filime aheruka gushyira hanze yise Water&Garri yakiriwe
neza ku isoko kuva yajya hanze kuwa 10 Gicurasi 2024.
Kuva yajya hanze iri mu zikunzwe 10 mu bihugu 14 birimo Nigeria,
Ghana, Cameroon, Benin Republic, Rwanda, Togo, Georgia, Zambia, Cyprus, Uganda,
Ukraine, Tanzania, Qatar na South Africa.
Iyi filimile ikaba ishingiye ku nkuru y’umunyamideli witwa
Aisha usubira mu gihugu cye cy’amavuko avuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, gusa akisanga aho yitaga mu rugo harabaye isibaniro
ry’urugomo n’ihohoterwa.
Uyu ni umwe mu basore bagaragara muri filimi Tiwa Savage aheruka gushyira hanze Yagaragaje ko umusore udafite ubukaka adashobora kujya muri filime ye
Mu bihugu bitandukanye bakomeje kuryoherwa na filime nshya y'uyu mugore
TANGA IGITECYEREZO