RFL
Kigali

Mobile Money Rwanda Ltd ifatanije na MINEDUC na Umwalimu Sacco batangije 'Dusangire Lunch' izafasha abanyeshuri

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:12/06/2024 16:25
0


Mobile Money Rwanda Ltd yahuje imbaraga na Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC) hamwe na Umwalimu Sacco, batangiza gahunda ya 'Dusangire Lunch' mu rwego rwo gutera inkunga gahunda ya Leta yo kugaburira abanyeshuri ifunguro rya saa Sita.



Kuri uyu wa Gatatu, hatangijwe ku mugaragaro gahunda ya 'Dusangire Lunch' ku bufatanye bwa Mobile Money Rwanda, Minisiteri y'Uburezi hamwe na Umwalimu Sacco. Iyi gahunda igamije gufasha abanyeshuri biga mu mashuri abanza n'ayisumbuye kubona ifunguro rya saa sita bityo bakiga neza nta komyi.

Ni gahunda yatangirijwe ku kigo cy'Urwunge rw'amashuri rwa Kacyiru ya Kabiri, aho Mobile Money Rwanda Ltd, Misiteri y'Uburezi (MINEDUC) hamwe na Umwalimu Sacco bahurije imbaraga bagatanga umusanzu wabo muri 'Dusangire Lunch' ije yunganira gahunda ya L0eta imaze igihe yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri.

Mobile Money Rwanda yatangaje ko gufasha abana biga bitareba gusa Leta, ababyeyi n'abarimu ahubwo ko bireba abantu bose ari nayo mpamvu bashyizeho umurongo abifuza gutanga inkunga yabo bajya bayicishaho bakanze *182*3*10# aho amafaranga anyura mu Umwalimu Sacco akagera ku bigo by'umunyeshuri yigaho.

Minisitiri w'Uburezi, Gaspard Twagirayezu witabiriye iki gikorwa, yashimye byimazeyo Mobile Money Rwanda Ltd na Umwalimu Sacco bahisemo gutera inkunga ikomeye gahunda yo kugaburira abana mu mashuri.

Minisitiri w'Uburezi Gaspard Twagirayezu yitabiriye kumurika gahunda ya 'Dusangire Lunch'

Yagize ati: Iyi gahunda leta yayitangije kera gusa yakwiriye mu mashuri yose mu 2021, ndashimira cyane Mobile Money Rwanda na Umwalimu Sacco batekereje gukora iki gikorwa cyiza. Ubu turi gukangurira n'abanyarwanda bose gutera inkunga iyi gahunda by'umwihariko ababyeyi''.

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko kuba abanyeshuri bafata ifunguro rya saa sita ku ishuri atari bo gusa bigirira akamaro kuko bifasha sosiyete muri rusange. Ati: ''Biteza imbere sosiyete muri rusange, bifasha abahinzi kubona isoko hamwe n'abacuruzi. Bifasha mu kwiga no kwigishwa kuko nta munyeshuri watsindwa yiga neza yabonye ifunguro ryuzuye''.

Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Mutoni Kagame, yagaragaje aho igitekerezo cya 'Dusangire Lunch' cyaturutse. Yagize ati: ''Twishimiye ko uyu munsi wageze igitekerezo cyikajya mu bikorwa. Twagize iki gitekerezo kuko tukibona gahunda ya Leta yo kugaburira abana mu ishuri twabifashe nk'ibyacu, dukora umushinga wafasha abanyeshuri mu myigire yabo''.

Umuyobozi wa Mobile Money Rwanda, Chantal Mutoni Kagame, yatangaje ko batanze inkunga ya Miliyoni 30 Frw izafasha muri 'Dusangire Lunch'

Akomeza avuga ko iki gitekerezo kandi cyaje kuko Mobile Money Rwanda Ltd yifuza guteza imbere uburezi kuko ari bwo muyoboro w'ibintu byinshi ndetse ko n'abanyeshuri biga ubu ari bo bazateza imbere igihugu ejo hazaza.

Chantal Mutoni kandi yanahise atangaza ko mu rwego rwo gutera inkunga iyi gahunda ya 'Dusangire Lunch', Mobile Money Rwanda Ltd yitanze Miliyoni 30 Frw zo gufasha abanyeshuri kurya ifunguro rya saa sita. Yavuze ko buri mwaka Mobile Money Rwanda Ltd izajya yishyurira ifunguro abanyeshuri ibihumbi 10 ku mwaka.

Dusangire Lunch yatangirijwe mu kigo cya Groupe Scholaire Kacyiru II

Gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku bigo bigaho yagize uruhare mu kugabanya umubare w'abana bava mu ishuri dore ko ubu umubare wabo wavuye kuri 6% ukamanuka kuri 4%. Iyi gahunda kandi ifasha abanyeshuri Miliyoni 3.9 mu bigo 4.,500 mu Rwanda. Leta ibishyurira 90% mu gihe ababyeyi bishyura 10% kugira ngo abana babone uko barya ifunguro ryuzuye rya buri munsi.

Umuyobozi Mukuru wa Umwalimu Sacco, Laurence Uwambaje, yagaragaje ko koperative y'abarimu nayo yiteguye gutanga uruhare rwayo muri iyi gahunda, abishimangira agira ati: ''Twiteguye gutanga umusanzu wacu, ntabwo kuba tubabikira amafaranga ariho bigarukira gusa. Tugiye kwishyurira abanyeshuri ibihumbi 8500''.

Abakozi ba Mobile Money Rwanda Ltd bitabiriye iki gikorwa bagira bati: ''Ndi Ready" muri gahunda ya "Dusangire Lunch"

Mobile Money Rwanda Ltd yafatanije na Minisiteri y'Uburezi hamwe na Umwalimu Sacco mu gutangiza gahunda ya 'Dusangire Lunch' yatangirijwe mu kigo cy'Urwunge rw'Amashuri rwa Kacyiru II, yatangaje ko bazakomeza no kuzenguruka ibindi bigo by'amashuri mu gukora ubukangurambaga bwo gutera inkunga iyi gahunda ije ari igisubizo ku banyeshuri.

Umuyubozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda yasagiye n'abanyeshuri ifunguro rya saa Sita

Minisitiri w'Uburezi yasangiye ifunguro rya saa Sita n'abanyeshuri


Gahunda ya "Dusangire Lunch" yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu


AMAFOTO: Serge Ngabo - InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND