RFL
Kigali

Kendrick Lamar yanditse amateka kuri Billboard

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/05/2024 16:15
0


Umuraperi w'icyamamare, Kendrick Lamar, umaze iminsi mu ntambara y'amagambo na mugenzi we Drake, kuri ubu yanditse amateka mashya nyuma yaho indirimbo ze eshatu (3) zituka Drake ziri mu icumi za mbere kuri 'Billboard Hot 100'.



Hashize iminsi itari micye ishyamba atari ryeru hagati y'abaraperi bakomeye ari bo Kendrick Lamar na Drake, aho bose bibasiranye babinyujije mu ndirimbo. Uwavuga ko Kendrick yungukiye cyane muri iyi nkundura ya 'Beef' ntiyaba abeshye kuko magingo aya ni we muhanzi uhagaze neza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

By'akarusho, imibare iragaragaza ko Kendrick Lamar ahagaze neza no ku mbuga zicuruza zikanumvirwaho indirimbo. Billboard yamaze gushyira hanze urutonde rushya rwa 'Billboard Hot 100' rujyaho indirimbo ijana zikunzwe ku rwego mpuzamahanga.

Indirimbo 3 za Kendrick Lamar yibasiyemo Drake zose ziri mu za mbere ziyoboye kuri Billboard

Muri izi ndirimbo ijana zikunzwe, ziyobowe n'indirimbo za Kendrick Lamar kuko afite indirimbo 3 zose kuri uru rutonde kandi zose ziri mu myanya ya cumi ibanza. Igitangaje ni uko izi ndirimbo zose ari izituka mugenzi we Drake bahanganye.

Kugeza ubu indirimbo iri ku mwanya wa mbere kuri 'Billboard Hot 100' ni iya Kendrick Lama yise 'Not Like Us' yibasiyemo bikomeye Drake imaze imini icyenda hanze.  Ni mu gihe indi yitwa 'Euphoria' iri ku mwanya wa 3 naho 'Like That' iri ku mwanya wa 6.

Kendrick Lamar yabaye umuraperi wa mbere ugize indirimbo 3 mu myanya ya mbere kuri Billboard

Abakurikirana hafi umuziki baribaza niba impamvu Kendrick Lamar wibitseho ibihembo 14 bya Grammy Awards, yaba yasubiye ku gasongero kubera ko yibasiye Drake, mu gihe abandi bavuga ko kuba yaribasiye Drake atari cyo cyatumye indirimbo ze zikundwa ahubwo byatewe n'imyandikire ye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND