I Kigali hagiye kubera imikino y’igikombe cya Afurika mu mukino wa Table Tennis, ndetse n’imikino yo gushaka itike y’imikino Olempike izabera mu Bufaransa mu meshyi y’uyu mwaka.
Iyi
mikino iteganyije gutangira tariki 12 kugera tariki 18 Gicurasi 2024. Icyiciro cya
mbere kizaba ari imikino y’igikombe cya Afurika izamara iminsi 3 tariki 12,13
na 14. Nyuma yaho hazahita hatangira imikino yo gushaka itike y’imikino
Olempike izatangira tariki 15 kugera 18.
Ibihugu
bizitabira iyi mikino ni: Algeria, Bénin, Botswana, Cameron, Congo Brazzaville,
Côte d'ivoire, Djibouti, Egypt, Ethiopia, Ghana, Madagascar, Mauritius,
Morocco, Nigeria, Kenya, Soudan, Tunisia, Uganda n'u Rwanda ruzakira iyi
mikino.
Abakinnyi
bakomeye muri uyu mukino wa Tennis ikinirwa kumeza bazaba babukereye harimo
nka Aruna Quadri ukomoka muri Nigeria, Asser ukomoka muri Tunisia n'abandi
benshi.
Kwinjira
muri iyi mikino izabera muri BK Arena bizaba ari ubuntu, aho buri wese azaba
ahawe ikaze. Bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bo kwitega muri iyi mikino harimo
nka; Ishimwe Regis, Didier, Hahirwabasenga, Blaise Shimirwa, Masengesho
Patrick, Tumukunde Hervine, Twizerane Regine na Hirwa Kelia.
Aruna Quadri ukomoka muri Nigeria ni umwe mu bakinnyi bitezwe muri iyi mikino
TANGA IGITECYEREZO