Izina Benjamin rirazwi cyane muri Bibiliya mu Isezerano rya Kera, aho Benjamin yari umwana wa 12 akaba n’umuhererezi mu bahungu ba Yakobo.
Benjamin ni izina
rikomoka ku ijambo ry’Igiheburayo ‘Binyamin’ rikaba risobanura ‘umuhungu
ukomoka mu majyepfo’. Bamwe bandika Binyamin, Beniamin, Benjamín n’ayandi.
Bimwe mu biranga ba
Benjamin
Benjamin ni umuntu
wisanzura ku bantu bose, nta muntu atinya apfa kuba azi gusa uko aza kumwitwaraho
bagahuza.
Usanga azi gushyikirana
n’abana, abakuru ariko cyane cyane abagore kuko usanga azi kuganira no kuvugana
nabo ibintu byinshi ndetse akaba azi no gusetsa.
Benjamin ntakunze gucika
intege, akorana ingufu, ni umushabitsi kandi azi gufata ibyemezo n’imyanzuro mu
buryo bwihuse.
Ni umuntu umeze
nk’uwiyoberanya rimwe ukabona azi kuganira, ubundi ugasanga yacecetse ariko
muri byose azi kwiyegereza abantu.
Iyo bigeze ku murimo,
Benjamin ntiyihanganira abanebwe no mu nshuti ze iyo abona utagira umwete
agenda agucikaho buhoro buhoro.
Ni umuntu ufata
inshingano kandi akanirengera ingaruka zishobora kumubaho zose.
Iyo afite urugo Benjamin
aba azi inshingano ze agakunda umuryango we kandi akumva yaba mu mahoro.
Yanga umuntu urenganya
abandi niyo mpamvu nawe yirinda kugira uwo ahutaza kandi niyo abonye urengana
akora uko ashoboye akamurwanirira.
Akunda kwiga ibijyanye
n’umutekano nko kuba umupolisi, umunyapolitiki, uhagarariye abandi kugira ngo
azahagararire ukuri.
Mu rukundo, Benjamin
ntiyinginga, iyo agukunda arabikubwira, iyo ushaka ko akwinginga ntabyo ubona
nawe yikomereza ibindi.
Iyo akiri umwana aba
yikunda cyane, ni wa wundi udasaranganya n’abandi kandi wigunga. Ababyeyi baba
bagomba kumutoza gusabana hakiri kare.
Mu bitwa ba Benjamin b'ibyamamare mu Rwanda harimo umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben], umunyamakuru akaba n'umusesenguzi w'imikino mu Rwanda Benjamin Gicumbi, n'abandi.
Naho hanze y'u Rwanda, hariyo umukinnyi wa filime Ben Affleck, umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya w'umunyamerika Benjamin Walker, umukinnyi w'umupira w'amaguru muri Australia Benjamin Carrigan, Ben Bernanke; umunyamerika w'muhanga mu by'ubukungu wabaye n'umuyobozi wa 14 wa Banki Nkuru y'igihugu kuva muri 2006 kugeza muri 2014 n'abandi benshi.
TANGA IGITECYEREZO