RFL
Kigali

Bamwe mu batavuga rumwe na Wizkid batangiye guterwa ubwoba bwo kwicwa

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:7/05/2024 15:28
0


Nyuma y’iminsi mike atangaje ko adashyigikiye Wizkid wasebeje Don Jazzy avuga ko ari umuntu wo ku mbuga nkoranyambaga (Influencer), Nasboi wanenze Wizkid yatewe ubwoba bwo kwicwa.



Mu minsi mike ishize, Wizkid yubahutse Don Jazzy wubashywe cyane mu muziki wa Nigeria avuga ko Don Jazzy ari umuntu wo ku mbuga nkoranyambaga bisanzwe ashaka kugaragaza ko ntacyo avuze cyane mu muziki wa Nigeria.

Ibi byari bivuye ku kutumvikana kwari kubaye hagati ya Wizkid na Ladipoe hanyuma amwishongoraho avuga ko nta kintu yavugana n’umuntu wafashijwe n’umu-Influencer kugira ngo atere imbere mu muziki we. Ibi byatumye abantu benshi bavuga ko ari ukubahuka cyane.

Nyuma y’ibyo, abantu benshi bagiye bagaragaza ko badashyigikiye na gato Wizkid ku bwo kubahuka Don Jazzy wakoze byose kugira ngo Wizkid atere imbere ndetse nawe mu minsi yatambutse akaba yarajyaga ashimagiza cyane Don Jazzy.

Mu bamunenze, harimo Nasboi waje guhita atangira guterwa ubwoba ko azapfa agakurikira umuvandimwe we umaze igihe gito yitabye Imana, ibi byatumye ahita atangira kwishinganisha kugira ngo aramire ubuzima bwe bikiri mu maguru mashya.

Mu kiganiro yagiranye an Cool FM, Nasboi yavuze ko nyuma yo gutangaza ko adashyigikiye na gato Wizkid, yakiriye ubutumwa bw’umuntu wamubwiraga ko azapfa vuba agakurikira umuvandimwe we uheruka kwitaba Imana.

Yagize ati “Bimeze nk’aho iyo uri icyamamare nta gitekerezo wemerewe gutanga. Ariko nk’umuntu uba ufite igitekerezo nk’abandi bose. Ushobora kuvuga ko ukunda Davido cyangwa Wizkid ntibitere ikibazo ariko njye, ntabwo nemerewe gutanga ibitekerezo byanjye?”

Akomeza agira ati “Kubera ko mu kiganiro giheruka namaganye ko nshyigikiye ibyo Wizkid yakoze, umuntu yanyandikiye ubutumwa buntera ubwoba ngo kubera ko navuze kuriya kuri Wizkid  ngiye gupfa nk’umuvandimwe wanjye.”

Nasboi yatangiye guterwa ubwoba bwo kwicwa ku bwo kuvuga ko adashyigikiye Wizkid

Wizkid aherutse gutangaza ko Don Jazz ari umuntu wo ku mbuga nkoranyamabaga gusa (Influencer)



 Abantu benshi bibasiye Wizkid bamushinja kubahuka Don Jazz





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND