RFL
Kigali

Dogiteri Nsabii yashimye Imana yamusimbukije urupfu- AMAFOTO+ VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/05/2024 15:15
0


Umukinnyi wa filime uri mu bagezweho muri iki gihe, Nsabimana Eric wamamaye nka Dogiteri Nsabii, yatunguranye mu gitaramo cya Chryso Ndasingwa, ashima Imana yamusimbukije urupfu nyuma y’impanuka ikomeye yakoze ari kumwe na mugenzi we Imanizabayo Prosper wamamaye nka Bijiyobija.



Uyu musore yari mu bihumbi by’abantu bitabiriye iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 5 Gicurasi 2024 muri BK Arena, ubwo Chryso Ndasingwa yamurikaga Album ye ya mbere yise ‘Wahozeho’ iriho indirimbo 12.

Mu gihe Chryso Ndasingwa yari amaze gusezerera abitabiriye iki gitaramo, Dogiteri Nsabii, yazamutse ku rubyiniro avuga mu ijwi ryo hejuru, Allelluah inshuro eshatu ari n’ako afatanya n’abitabiriye iki gitaramo, mu rwego rwo gushimira Imana.

Uyu musore yaririmbye imwe mu ndirimbo zizwi cyane mu gihe cy’umwanya muto, maze afata ijambo. Yavuze ko yafashe uyu mwanya kugirango ashimire byimazeyo Imana yamurokoye impanuka ikomeye.

Ati “Abantu mwese muteraniye muri BK Arena, NsabiI mpagaze imbere yanyu nshima Imana. Mwumvise ko yandinze impanuka ku bushake bw’ayo.”

Nyuma yo kuvuga iri jambo, uyu musore yapfukamye ashima Imana. Ati “Aho muri dufatanye tuzamure icyubahiro cy’Imana. Murakoze cyane.”

Ku wa 21 Mata 2024, Dogiteri Nsabii, ari kumwe na Bijiyobija bakoze impanuka ikomeye nyuma y’uko imodoka barimo yagonganye na Daihatsu akubita umutwe ku ntebe, akomereka bikomeye hejuru y’ijisho.

Bahise bihutanwa mu bitaro bya Gakenke bitabwaho n’abaganga nyuma y’umunsi umwe barasezererwa.  Nsabi yabwiye InyaRwanda, ko aho yakomeretse hari gukira, kandi ko akomeje kunywa imiti kwa muganga bamwandikiye.

Dogiteri Nsabii ni umukinnyi wa filime w’umunyarwenya usetsa cyane, yamenyekanye muri filime zirimo Dogiteri Nsabi Comedy, Killer Man Empire, Ivuko series, Fine media Tv, n’izindi.

Yigeze kubwira InyaRwanda, ko yakuze yiyumvamo kuzaba icyamamare ndetse akaba umuntu wakijijwe n’impano ye, dore ko akiri muto yahoranaga urwenya, benshi bakifuza kumwicara iruhande igihe cyose.

Avuka ko yarotaga kuzabaho ubuzima akunze, atirenganya cyangwa ngo abeho mu gahinda. Yaize ati “Ndi gukunda ubuzima mbayeho, bwo nifuzaga kubaho, ubwo narotaga kubaho ndetse bwarenze kuba inzozi, zikuba inshuro zirenze ebyiri”.


Dogiteri Nsabii yapfukamye ashima Imana yamurokoye impanuka ikomeye ari kumwe na mugenzi we
Nsabii yumvikanishije ko Imana ikimufiteho umugambi

 

Dogiteri Nsabii wamamaye muri Cinema, ubwo yari ahamagawe agiye ku ruhimbi gushima Imana


Nsabii yakoze iyi mpanuka ari kumwe na mugenzi we 'Bijiyobija' 

DR NSABII YASHIMYEIMANA YAMUROKOYE IMPANUKA IKOMEYE

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND