RFL
Kigali

Kwizera kurarema! Ibyo Chryso Ndasingwa yakoze yabitangaje mu 2021-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:6/05/2024 9:06
0


Chryso Ndasingwa mu bwana bwe utaribonagamo umuramyi ukomeye ahubwo wakundaga umuziki usanzwe, yakabije inzozi yarose mu myaka itatu ishize ubwo yinjiraga by’umwuga mu ruhando rw’abaramyi bakomeye.



Ku wa 05 Gicurasi 2024 ni bwo abakunzi ibihumbi n'ibihumbi b’ibihangano by’umwuka bahuriye muri BK Arena mu gitaramo cya Chryso Ndasingwa cyiswe "Wahozeho Album Launch".

Tugiye kugaruka ku kiganiro twagiranye na Chryso Ndasingwa mu 2021, ubwo yabazwaga kuri gahunda afite mu myaka itatu iri imbere. Icyo gihe yavuze ko imyaka itatu izajya gushira yarasoje Album ya mbere ndetse ageze kure iya Kabiri.

Ni ikiganiro yagiranye na InyaRwanda ku wa 31 Werurwe 2021 nyuma y’iminsi micye asohoye indirimbo yise "Mubwihisho" yageze hanze ku wa 20 Werurwe 2021.

Mu kwizera kwinshi Chryso Ndasingwa yagize ati: ”Mpereye kuri Album ndimo ndategura yitwa ‘Mubwihisho’ izaba iriho indirimbo zihembura abantu zifasha abantu gusabana n’Imana harimo ijambo ry’Imana ariko harimo n'ibyo Imana tuyisaba.”

Akomeza asobanura uko ibihangano bizaba biri kuri iyi Album bizaba bimeze ati: ”Urabizi mu mwanya wo gusenga ibyo Imana itubwira nibyo bifite agaciro kurusha ibyo twebwe tuyibwira, rero indirimbo ni umuntu uzayumva akumvamo ijambo ry’Imana cyane kurusha ibyifuzo byacu cyane.”

Yahise yinjira neza mu buryo yibona mu myaka itatu ati: ”Rero mu myaka itatu mba ndimo ndasenga cyane ngo Imana izamfashe iki gikorwa kizabe cyagezweho by'umwihariko Album imwe izabe yararangiye ndi mu myiteguro ya Album ya Kabiri, ni ibintu bifata igihe no gutegura witonze.”

Ni ibintu yaraye akoze amurika iyi Album ya mbere yise "Wahozeho" igizwe n'indirimbo 18 kandi amakuru yizewe ahari ni uko ageze kure akora ku yindi izaba iri mu rurimi rw’Icyongereza.

Chryso Ndasingwa mu buto bwe yakundaga umuziki ariko icyo gihe yawuboneraga mu nguni yindi aho yifuzaga kuvamo P Fla.

Nyamara ubwo yari agize imyaka 14-16 byatangiye kumuvamo kubera agakiza umuryango wabo wakiriye bimwinjiza mu rusengero.

Yaje gutangira kujya muri korali n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana kugeza ubwo mu mwaka wa 2021 yinjiye mu buryo bw’umwuga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CHRYSO NDASINGWA MU MYAKA ITATU ISHIZE

Chryso Ndasingwa yasazwe n'amarangamutima arebye ibyo Imana ikora n'uburyo yakabijemo inzozi zeChryso Ndasingwa yaraye akoze igitaramo cy'akataraboneka


Chryso Ndasingwa yujuje BK Arena mu gitaramo yise "Wahozeho Album Launch"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND