Abanyamuryango b’Ihuriro rya Gikirisitu rya All Gospel Today (AGT) basuye urwibutso rya Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, bunamira inzirakarengane ziharuhukiye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bagaruka no ku ruhare rwabo mu kuzana impinduka nziza mu muryango Nyarwanda.
All Gospel Today (AGT) ni Umuryango mugari uhuriwemo n'abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana, abanyamakuru bo mu gisata cy'Iyobokamana, abashumba, abayobozi b'amakorali, aba Producers n'abizera n’abandi. Uyu muryango
watangijwe mu 2013 hagamijwe gusigasirwa ikwirakwira ry’ubutumwa bwiza cyane
cyane bijyanye n’ibihe isi igezemo.
Nk’uko basanzwe babikora
buri mwaka, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2024,
abagize uyu muryango bahuriye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, hagamijwe
kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana ubuzima
bw'inzirakarengane zirenga Miliyoni mu minsi 100.
By’umwihariko rero kuri uyu munsi hari hatumiwe abashumba batandukanye baturutse mu matorero anyuranye akorera muri Kigali hashingiwe ku nsanganyamatsiko yari ihari yo kuzana impinduka nziza (Transformation) nyuma y’uko hari ibintu byinshi byangiritse bigatukisha izina ry’Uwiteka binyuze mu itorero, harimo nko kuba hari abayobozi b’amatorero bijanditse mu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi w'umuryango All
Gospel Today [AGT], Rev. Alain Numa yavuze ko kuba hari abayobozi b'amadini n’amatorero bakoze
Jenoside yakorewe Abatutsi, byagize ingaruka n’ubu zigikomeje kugaragara ku bakristo bamaze guta
icyizere bari bafitiye abapadiri n'abapasiteri.
Yagize ati:
“Hari ibintu byinshi byangiritse bitukisha izina ry’Uwiteka kandi binyuze ku
itorero. Hari abapadiri, abapasiteri bagiye babigiramo uruhare rukomeye. Kugera
ubu ngubu, ndahamya ko hari abantu benshi kwizera kwabo kwangiritse,
badashobora gupfa kwizera itorero, umupadiri cyangwa umupasiteri bitewe n’ibyo
bikomere yagiye ahura na byo. Ibi ngibi rero, ni uguhinduka kwacu twese ari
umunyamakuru, ari umuhanzi, n’undi wese.”
Bishop Nzeyimana Innocent,
Umuvugizi w’Itorero Nayoti mu Rwanda akaba n'Umuyobozi w'amadini n'amatorero
akorera mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko iki gikorwa bakoze kivuze ikintu kinini ku
bashumba by’umwihariko nk’abantu bahagarara imbere y'abantu benshi.
Ati: "Ubwo rero niba dufite abo twasimbuye batubanjirije bayoboraga amadini mbere ya Jenoside batabashije guhagarara mu cyuho kugira ngo babashe gukumira ikibi, bamagane Jenoside, babashe guhagarara ku muryango nyarwanda bakoresheje ijambo ry'Imana, kandi babashe kwereka abantu uburyo icyo bapfana kiruta icyo bapfa, kandi bose bari mu ishusho y'Imana;
Twebwe nk'abanyamadini dukwiriye guhaguruka tukamagana ikintu cyose cyatanya abanyarwanda, cyatuma abantu batabana neza cyangwa badahuza. Kubera ko iyo tugeze hano tukabona imibiri 250,000 iruhukiye muri uru rwibutso, tukabona impinja zishwe muri Jenoside, tukabona urubyiruko n'abakuze barimo n'abari mu madini anyuranye, ubwo duhita tumenya ko hari abantu bambuwe ubumuntu babwamburwa n'abandi kandi bitari bikwiriye kuba."
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nyuma y'amateka mabi yaranze igihugu agizwemo uruhare n'abanyamadini, abari gukora uyu murimo muri iki gihe bafite umukoro wo kuzana impinduka bakagaragaza itandukaniro ry'abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere y'iki gihe n'aba mbere binyuze mu gutanga inyigisho zuzuye zibasha kubaka umuntu, zikamugira umuntu wubaha Imana kandi ukunda n'igihugu cye.
Yavuze ko ibi babitangiye, aho bagiye bakora ibikorwa bitandukanye birimo gusura no kwigisha abafungiye mu magereza atandukanye babihanisha ibyaha byayo n'ibindi.
Akomoza ku kigero iyi mpinduka igezeho yagize ati: "Ni urugendo kuko kunga abantu no kubabanisha ni urugendo nkurikije icyizere dufite namwe mubona kuko abantu bose bari mu gihugu bafite amadini babarizwamo. Kuba rero uyu munsi iyo bigeze mu gihe cyo kwibuka, abanyarwanda bose baza gufatanya kandi barigeze kuba mu byiciro bitandukanye ibyo abantu bari baragize amoko, tubona biri ku kigero cyiza dukurikije aho tugeze.
Ni urugendo, hari abagifite ibisigisigi tukibasha guha inyigisho zibahindura dukoresheje ijambo ry'Imana n'ibiganiro dutanga ahantu hatandukanye, kuko ntabwo dutanga ibiganiro mu matorero gusa ahubwo n'inzego z'ibanze ziratwiyambaza."
Umuramyi w'Umurundi utuye mu Rwanda, Fabrice Nzeyimana unabarizwa mu itsinda rya Fabrice & Maya, ni umwe mu bagize ihuriro AGT nawe wari witabiriye iki gikorwa cyo #Kwibuka30, akaba anafite igitaramo ku itariki 2 Kamena 2024 gifite intego imwe yo kuzana impinduka mu itorero, kikaba kizabera kuri Christian Life Assembly Nyarutarama.
Fabrice Nzeyimana yavuze uko yagize igitekerezo cyo guhuza imbaraga na AGT muri iki gikorwa cyo #Kwibuka30. Yagize ati: "Insanganyamatsiko y'igitaramo cyanjye nayo ni ukuzana impinduka. Rero nk'umwe mu bagize itsinda All Gospel Today, navuze ngo reka nihuze nabo kugira ngo tubeho ubuzima bw'ibyo tuvuga bizane impinduka muri sosiyete.
Twatekereje kuza hano ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kubera ko dutekereza ko itorero n'abahanzi ba Gospel ndetse n'abandi babarizwa mu Iyobokamana dukeneye kongera gutekereza ku ruhare rwacu mu kongera kubaka igihugu n'ubumwe n'ubwiyunge by'abanyarwanda."
Gaby Kamanzi umaze igihe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ko uyu ari umwanya udasanzwe bafashe kugira ngo nabo batange umusanzu wabo wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muramyi yavuze ko isomo bahakuye ari ukongera kuvuga ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi.
Ati: "Ni cyo kintu twese turwanya nk'abanyarwanda ariko na none nk'abakristo, kuko ibyabaye duhora twibuka nyuma y'iyi myaka yose byakorewe mu matorero, n'abitwa ko ari abantu b'Imana nabyo birababaje cyane ariko turashima Imana kuko aho tugeze turimo turabona ko ibintu biri kugenda bihinduka mu gihugu kandi ni byinshi cyane byahindutse, haba mu rwego rw'amatorero ndetse no mu nzego zose z'igihugu turashima Imana."
Uyu muramyi wamamaye mu ndirimbo "Amahoro", yongeye ko nk'abahanzi ndetse n'abandi bakristo biteguye gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari na ko bakomeza gusengera cyane igihugu kugira ngo Imana ikirinde, irinde n'Umuyobozi wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, ndetse n'abo bayoboranye igihugu bose.
Gaby yashimangiye ko umusanzu wabo wihariye nk'abahanzi ari ugutanga ubutumwa bwubaka abanyarwanda biciye mu ndirimbo ndetse no kugira uruhare mu bindi bikorwa byo gusura no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko na Bibiliya isaba abantu gufasha abakene n'abababaye.
Ati: "Ni ugutanga umusanzu wo gutanga ubutumwa bwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside, kwamagana ikibi, kubwira abantu ko Imana ibakunda, kubwira abantu kwegera Imana, kubwira abantu bazi Imana ko bagomba gukundana hagati yabo, ko tugomba gukundana hagati yacu nk'abantu Imana yashyize ku isi, kubwira abantu kwanga ikintu cyose cyabatandukanya, ko turi umuntu umwe, ko twaremwe kimwe, tukanababwira gukunda Imana, hanyuma icyo dushoboye gukora tukagikora."
Mu bindi bikorwa byaranze urugendo rwa All Gospel Today ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali harimo ibiganiro bigaruka ku ruhare rw'imiryango ishingiye ku myemerere mu kuzana impinduka nziza mu muryango nyarwanda, gusobanurirwa amateka, gushyira indabo aharuhukiye imibiri y'Abazize Jenoside n'ibindi.
Mu 2023, nabwo All Gospel Today {AGT} basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, banaremera umukecuru utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, utuye mu Karere ka Nyarugenge, banakora umugoroba wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri ibyo bikorwa byo mu #Kwibuka29, AGT bari bari kumwe na Musenyeri Birindabagabo Alexis wayoboye Diyoseze Angilikani ya Gahini na PEACE PLAN, ndetse n'Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura, RMC, Mugisha Emmanuel, wanenze abanyamakuru bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abagize ihuriro All Gospel Today basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Bashyize indabo ku mva ahashyinguye imibiri 250,000 y'inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Rev. Alain Numa uyoboye All Gospel Today yavuze ko kuba hari abanyamadini bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi byagize ingaruka mbi ku Itorero
Apotre Sosthene Serukiza n'abandi bayobozi b'amatorero batandukanye batanze ibiganiro
Umuhanzi Israel Mbonyi yitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Fabrice & Maya bafite igitaramo cyo kuzana impinduka mu Itorero rya Kristo bitabiriye iki gikorwa cyo #Kwibuka30
Umuhanzi Gaby Kamanzi yaririmbye indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza u RwandaGaby yagarutse ku ruhare rw'abahanzi b'indirimbo zihimbaza Imana mu kubaka u Rwanda rushya
Umukozi w'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Nagiriwubuntu Dieudonne, ni umwe mu bagize umuryango All Gospel Today
Umuryango All Gospel Today [AGT] umaze imyaka 11 ushinzwe
Fabrice Nzeyimana yasabye abahanzi bagenzi be kugira uruhare mu kubaka igihugu
All Gospel Today bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Reba HANO ubwo mu 2023 AGT basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa
AMAFOTO: Serge Ngabo - InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO