Umuririmbyi, umwanditsi n’umukinnyi wa filimi, Tiwa Savage yamaze gushyira hanze imwe mu ndirimbo zizumvikana muri filime abura iminsi mbarwa agashyira hanze.
Ku wa 10 Gicurasi 2024 ni bwo byitezwe ko Tiwa Savage
azashyira hanze filime yise ‘Water&Garri’.
Kuri uwo munsi kandi byitezwe ko azahita ashyira hanze
indirimbo zinyuranye zizumvikana muri iyi filime.
Mu ndirimbo zose zizumvikanamo Lost Time niyo yamaze
gushyira hanze mu buryo bw’amajwi.
Mu bahanzi bakoranye kuri izi ndirimbo zose harimo
Olamide na Ayra Starr, ASA, Black Sherrif, Young Jonn, Mystro Sugar na The
Cavemen.
Urutonde rw’indirimbo
Lost Time – Tiwa Savage
Commona – Tiwa Savage, Olamide na Mystro Sugar
Reason– Tiwa Savage na Reekado Banks
Love O – Tiwa Savage
Emotions – Tiwa Savage na Asa
I need you – Tiwa Savage na Zacardi Cortez
Gara – Tiwa Savage na Ayra Starr
Kilimanjaro – Tiwa Savage, Black Sherif na Young
Jonn
Water & Garri– Tiwa Savage, Richard Bona na The
Cavemen.
Inkuru ya ‘Water&Garri’
ikaba igaruka ku munyamideli uba yaragiye muri Amerika ariko akaza gufata
umwanzuro wo gusubira muri Afurika gutanga umusanzu byitezweho ko izatigisa Isi.
KANDA HANO WUMVE IMWE MU NDIRIMBO LOST TIME
TANGA IGITECYEREZO