RFL
Kigali

Tyla arambiwe abamugereranya na Rihanna

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/05/2024 9:09
0


Umuhanzikazi Tyla uri mu bagezweho muri Africa, yatangaje ko arambiwe abantu bamugereranya na Rihanna, agaragaza impamvu abyanga.



Tyla Laura Seethal ni umuhanzikazi ukomoka muri Afrika y’Epfo, wigaruriye imitima ya benshi abikesha indirimbo ye ‘Water’ yanamuhesheje igihembo cya ‘Grammy Award’. Ni kenshi akunze kugereranywa na Rihanna cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bakunze kuvuga ko aririmba kimwe na Rihanna.

Uyu muhanzikazi ariko we siko abibona ndetse yagaragaje icyo abitekerezaho. Mu kiganiro Tyla yagiranye n’ikinyamakuru Cosmopolitan, cyanasohoye amafoto ye mashya, yumvikanye avuga ko arambiwe abantu bamugereranya na Rihanna nubwo ariwe umurisha izina rikomeye mu muziki.

Tyla yagize ati: “Ndabyumva ni ibintu byiza ko abantu bangereranya na Rihanna, rwose ntawutabyifuza. Ariko na none njyewe maze kubirambirwa kuko uko bakomeza kungereranya nawe bituma batabona impano yanjye nyayo ahubwo bambonamo umuhanzikazi wenda guhuza na Rihanna’.

Tyla arambiwe a bamugereranya na Rihanna 

Yakomeje ati: “Simbikunda kuko bisa nkaho ndi mu gicucu cya Rihanna kandi siko mbishaka. Nshaka ko abantu bamenya nka njyewe ku giti cyanjye batangereranije n’abandi. Nibwira ko ntamuntu ushimishwa n’uko ibyo akora bidahabwa agaciro bikagereranywa niby’abandi”.

Tyla w’imyaka 22 atangaje ibi nyuma yaho muri Werurwe ubwo yasohoraga album ya mbere yiyitiriye ‘Tyla’ abantu benshi bahise bavuga ko aririmba kimwe na Rihanna ubwo yinjiraga mu muziki mu myaka ya kera mbere y’uko aba Icyamamarekazi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND