Umusore umaze gushinga imizi mu gutunganya amashusho y’indirimbo Gad, yagarutse ku buryo abantu bakiriye Molomita yahurijemo Kenny Sol na Nel Ngabo, anahishura ko ari imwe muri nyinshi zizumvikana ku mushinga wa filime agiye gushyira hanze.
Gad uvuga ko yagiriwe inama
na Clement Ishimwe wa Kina Music ko yakwinjira mu gutunganya amashusho y’indirimbo
mu gihe we yari amaze igihe akora cyane amashusho y’ubukwe.
Uyu musore kuri ubu ari mu
byishimo by’uburyo indirimbo yahurijeho Kenny Sol na Nel Ngabo ikanatunganywa
na Element Eleeeh yakiriwe.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yagize ati”Indirimbo abantu bayakiriye mu buryo ntabitekerezaga kuko ni ubwa
mbere izina ryanjye ryinjiye mu muziki muri ubu buryo.”
Avuga ko ariko ataje muri
gahunda y’uburyo busanzwe bw’uko umuntu ufite izina utunganya amashusho cyangwa
amajwi y’indirimbo yajya ahuza abahanzi mu ndirimbo gutyo.
Ahubwo we avuga ko afite
umushinga urenze ibyo aho indirimbo Molomita yamaze kujyana n’izindi ziri
gutunganywa zizifashishwa ku mushinga wa filime arimo gutunganya.
Ashimira byimazeyo abahanzi
babashije kumwumva bakifatanya na we muri uru rugendo ahereye kuri Kenny Sol na
Nel Ngabo bafatanije muri Molomita.
Mu bihe bya vuba akaba
azashyira hanze n’izindi ndirimbo zitandukanye zose zizagenda zifashishwa mu bice
bya filime arimo gutunganya.
Agaruka kuri Molomita yumvikanishije
ko izakoreshwa mu gace kajyanye n'aho abantu babaryohewe n’ibirori muri iyo
filime.
Gad yavuze ko yifuza
gushyira itafari kuri sinema nyarwanda, kuri ubu filime agiye gushyira hanze
ikaba izaba iri mu Cyongereza n’ikinyarwanda.
Kuko yumva ko ijya kurisha
ihera ku rugo ariko yifuza ko mu bihe biri imbere yifuza kugera ku rwego rwo gukorana na
Netflix no kugera mu ruhando mpuzamahanga ariko aho azahagezwa no kuba abanyarwanda
babanje gushima ibyo akora.
Indirimbo Suwejo ya Yago na Fou De Toi ya Element, Bruce Melodie na Ross Kana nizo zashimangiye ubushobozi n’ubuhanga bwa Gad mu ruganda rw’umuziki nyarwanda.
KANDA HANO WUMVE UNAREBE MOLOMITA YA GAD, KENNY SOL NA NEL NGABO
">Gad ari mu basore bamaze kubaka izina mu bijyane no gutunganya amashusho ubu agiye kubikomatanya n'ubucuruzi bwa filimiKimwe mu byatumye Gad akorana na Kenny n'igikundiro afite no kuba uyu muhanzi yarashimye Kuba Nel Ngabo yarabashije gukorera kwa Element byari mu mugambi wo gukomeza guha igosobanura gisumbyeho Molomita
TANGA IGITECYEREZO