RFL
Kigali

NBA Playoffs: Boston Celtics yageze muri kimwe cya kabiri

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:2/05/2024 8:17
0


Boston Celtics ikomeje guca amarenga yo gutwara NBA, kuri uyu wa Gatanu yageze muri kimwe cya kabiri isezereye Miami Heat.



Boston Celtics yatsinze Miami Heat amanota 118 kuri 84, ihita yuzuza intsinzi enye kuri imwe ya Miami Heat, ihita ijya gutegura imikino ya kimwe cya kabiri, Miami Heat yo ijya gutegura umwaka utaha.

Boston Celtics kugeza ubu niyo kipe yitwaye neza muri uyu mwaka w'imikino, haba mu Burengerazuba no mu Burasirazuba, kuko niyo yatsinzwe inshuro nkeya.

Mu mukino wa none, Boston Celtics yatsinze agace ka mbere, aka kabiri, aka gatatu n'aka Kane. Bisobanuye ko mu mukino wose nta gace na kamwe katsinzwe na Miami Heat.

Agace ka mbere yatsinze 14 23, ka kabiri itsinda amanota 27-23, aka gatatu itsinda 30 kuri 20, naho aka Kane itsinda 20 kuri 18. Umukino warangiye ari amanota 118 kuri 84 ya Miami Heat.


Boston Celtics yakomeje muri kimwe cya kabiri isezereye Miami Heat 


Miami Heat yakinnye umukino wa nyuma mu mwaka washyize, yasezerewe na Boston Celtics 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND