RFL
Kigali

Abakandida bigenga 8 basabye kwiyamamariza kuba Perezida, 41 basaba kwinjira mu Inteko

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/05/2024 15:53
0


Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC), Oda Gasinzigwa yatangaje ko abantu umunani (8) basabye kwiyamamariza Umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe, ni mu gihe abantu 41 aribo bamaze gusaba ko baziyamamariza imyanya mu Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.



Iki kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, nyuma y'uko Inteko Ishinga Amategeko itoye itegeko ririmo ingingo ikomatanya amatora ya Perezida n’ay’Abadepite, azatwara Miliyari 8 Frw.

Ni ubwa mbere aya matora agiye kuba ahujwe, yaba aya  Perezida wa Repubulika ndetse n'Abadepite. Manda ya Perezida wa Repubulika wa Repubulika yarahindutse, iva ku mwanya irindwi igera ku myaka itanu.

Oda Gasinzigwa avuga ko kugeza ubu mu cyiciro cy'abifuza kuba abakandida mu Inteko Ishinga Amategeko bamaze kwakira hafi 41, ni mu gihe abifuza kwicara mu ntebe y'Umukuru w'Igihugu ari umunani (8).

Gasinzigwa yavuze ko igikorwa cyo kwakira kandidatire gikomeje, ariko kandi hari abahabwa impapuro bakazisubizayo. Ati "Icyo navuga hari abo duha impapuro nyuma y'igihe hakagira abazigarura, bavuga bati twebwe tubihagaritse kubera impamvu z'abo baragiharitse, hari abamaze kuzigarura kubera impamvu zabo."

Yavuze ko impapuro zihabwa abashaka guhatanira Umwanya w'Umukuru w'Igihugu ndetse n'abashaka kwinjira mu Inteko Ishinga Amategeko ziba ziriho ibirango bya Komisiyo y'Amatora ku buryo abazihawe biborohera igihe bashaka kwegera abaturage. Gasinzigwa yavuze ko atahita atangaza amazina y'abashaka kwiyamamaza kuko igikorwa kikigikomeza.

Yasabye abashaka kuba abakandida kwitwararika mu gihe bashaka ko abaturage babashyigikira, kuko hari ababashukisha amafaranga kandi biteweme. 

Ati “Iyo ugiye gusaba umukono icyo biba bivuze ni uko umwegera, ukamusobanurira, ukareba ko ari kuri lisiti y’itora, ni ikiganiro cy’umuntu n’undi kandi twizera ko twabisobanuye bihagije, twizeye ko bizagenda neza.”

Tariki 14 Nyakanga 2024, amatora azabera muri Diaspora, naho tariki 15 Nyakanga 2024 amatora azaba imbere mu gihugu naho tariki 17 Nyakanga 2024 hazaba amatora y'ibyiciro byihariye.

Tariki 14 na 15 Nyakanga 2024 hazatorwa aba Depite 53, ariko biteganyijwe ko hazatorwa Abadepite 80 bagomba kujya mu Inteko Ishinga Amategeko.

Nk'uko amategeko abiteganya, abandi 27 basigaye bazatorwa bavuye mu byiciro byihariye, bazatorwa n'inteko itora.

Kugeza ubu hari gutegurwa Liste y'Itora izashingirwaho mu gihe cyo gutora. NEC isaba buri wese kwikosoza kuri Liste y'itora kugirango amenye aho azatorera.

Buri mwaka, Liste y'itora iravugururwa mu rwego rwo kwakira abagejeje imyaka 18 y'amavuko yo gutora.

Komisiyo y'Amatora (NEC) ivuga ko guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024, batangira kwakira Kandidatire z'abashaka kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse no ku mwanya w'Abadepite.

Umuyobozi w'iyi komisiyo, Oda Gasinzigwa avuga ko abasaga hafi Miliyoni 2 z'urubyiruko bagiye gutora bwa mbere. Ati "Ni ibintu byiza kandi dukomeza gukangurira urubyiruko, kwitabira ibikorwa by'amatora, biyongera ku rundi kuko muzi ko mu Rwanda umubare munini dufite ari urubyiruko."

Yavuze ko ingengo y'imari ya Miliyari 8 Frw bazakoresha mu gutegura no gushyira mu bikorwa aya matora yatanzwe na Guverinoma y'u Rwanda. 

Muri buri cyumba cy'itora hazaba harimo amasandu abiri. Isanduku y'umweru ifite n'umufuniko w'umweru izashyirwamo impapuro zatoreweho Perezida n'aho isanduku y'umweru ifite umufuniko w'umukara izatorerwaho abadepite.

Hari kandi impapuro z'itora zizaba ziri mu mabara atandukanye; hari urupapuro rw'ibara ry'umweru imbere n'inyuma ruzatorerwaho Perezida wa Repubulika, hari kandi urupapuro rwa kaki inyuma ruzatoterwaho Abadepite.

Amatariki y'ingenzi muri gahunda y'amatora ateganyijwe

-Tariki 17-30 Gicurasi 2024: Kwakira Kandidatire.

-Tariki 14 Kamena 2024: Gutangaza Kandidatire zemejwe burundu.

-Tariki 22 Kamena-13 Nyakanga 2024: Kwiyamamaza kw'abakandida

-Tariki 29 Kamena 2024: Gutangaza Lisiti y'itora ntakuka.

-Tariki 14 Nyakanga 2024: Amatora ku Bnyarwanda baba mu mahanga.

-Tariki 15 Nyakanga 2024: Amatora ya Perezida wa Repubulika n'y'abadepite 53

baturuka mu mitwe ya Politiki cyangwa mu bakandida bigenga imbere mu gihugu.

-Tariki 16 Nyakanga 2024: Amatora y'Abadepite 24 b'abagore, babiri bahagarariye urubyiruko n'umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga.

-Bitarenze ku wa 20 Nyakanga 2024: Gutangaza by'agateganyo ibyavuye mu matora

-Bitarenze ku wa 27 Nyakanga 2024: Gutangaza burundu ibyavuye mu matora.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa yatangaje ko abakandida bigenga umunani basabye guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024
 

Komiseri ushinzwe amategeko yavuze ko uwataye indangamuntu cyangwa se uwafashe indi akaba atarabasha kwiyimura kuri Lisiti y’itora akoresha *169#


Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles yavuze ko bakorana n’inzego zitandukanye mu kugera ku ntego za Komisiyo y’Amatora

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND