RFL
Kigali

Selena Gomez yatatswe n’umukunzi we ushaka ko barushinga

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/05/2024 8:12
0


Umuhanzikazi Selena Gomez, yatatswe n’umukunzi we Benny Blanco wavuze ko ntamukobwa w’umutima mwiza nkawe, ndetse ko yifuza ko bakora ubukwe mu gihe cya vuba.



Mu mpera z’umwaka wa 2023 nibwo Icyamamarekazi mu muziki no muri Sinema, Selena Gomez, yatangaje ko ari mu rukundo na Benny Blanco usanzwe atunganya umuziki (Producer). Ibi byatunguye benshi dore ko uyu muhanzikazi yaramaze igihe avuga ko ntamukunzi ashaka. Kuri ubu uyu mukunzi ya yavuze ikintu kiruta ibindi amukundira cyatumye amuhitamo ngo bakundane.

Mu kiganiro Benny Blanco yagiranye na Wall Street Journal (WSJ), yagarutse ku kintu akundira Selena agira ati: “Ikintu cyatumye mukunda kurusha ni uko agira umutima mwiza. Kuri njye ntakintu umuntu yankorera cyangwa yampa ngo kinyure kuruta kuba ufite umutima mwiza kandi ukabigaragaza. Biragoye kubona umuntu ufite uyu mutima bitewe n’ibintu byinshi abantu bahura nabyo bikabahindura, gusa kuva nabona Selena nasanze awufite bituma mukunda cyane”.

Umukunzi wa Selena Gomez yavuze ko yamukundiye ko afite umutima mwiza

Benny Blanco w’imyaka 36 watangiye ari inshuti isanzwe ya Selena Gomez banakoranye ku ndirimbo yitwa ‘I Can’t Get Enough’ basohoye mu 2019, yagarutse ku mubano wabo wahazaza agira ati: “Yego koko ndifuza ko mu gihe kizaza ariko kandi kidatinze ko nzarushinga na Selena. Ni ibintu nshaka kandi nawe arabizi, nubwo urukundo rwacu ari rushya ariko tumaze igihe tuziranye bihagije kuburyo mbiziko Selena yambera umufasha mwiza’.

Blanco yahishuye ko yifuza kurushinga na Gomez

Ubwo Benny Blanco yabazwaga niba hari imishinga yo gukorana indirimbo mu minsi iri mbere, yasubije ati: “Yego irahari kuko tumaze iminsi dukora ku bihangano bye bishya gusa ntituramenya igihe bizagira hanze. Murabizi si umuntu uhubukira gusohora indirimbo arabanza akayitondera”.

Mbere y’uko bombi bajya mu rukundo, bari basanzwe ari inshuti za hafi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND