RFL
Kigali

Thomas Tuchel yavuze ko Bayern Munich izakorera akazi kwa Real Madrid

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:2/05/2024 7:49
0


Umutoza wa Bayern Munich Thomas Tuchel, yatangaje ko biteguye gutsindira Real Madrid muri Esipanye, ubwo amakipe yombi azaba ari gukina umukino wa kabiri muri kimwe cya kabiri muri UEFA Champions League.



Umukino wabanje ukabera mu Budage, Bayern Munich yanganyije na Real Madrid ibitego bibiri kuri bibiri. Bayern Munich ishaka kwegukana UEFA Champions League ya karindwi, yakaniye ko igomba gukora iyo bwabaga igatsinda umukino wo kwishyura uzabera muri Esipanye.

Umukino wabanje amakipe yombi yanganyije ibitego bibiri kuri bibiri, ibya Real Madrid byatsinzwe na Vinicius Junior, naho Leroy Sane na Harry Kane aba aribo batsinda ibya Bayern Munich.

Thomas Tuchel yagize ati " Ibyavuye mu mukino twakinnye na Real Madrid ejo, ni ibyo byawuvuyemo. Ntabwo ndamara igihe kinini mbitekereza, ahubwo ngiye gutekereza ku mukino ukurikira.

Real Madrid yabyaje umusaruro amahirwe make yabonye imbere y'izamu ryacu. Nibyo ifite abakinnyi bakomeye tugomba kubanza kwiga uburyo bwo kubabuza gukina.

Natwe dufite abakinnyi beza babanza mu kibuga. Dushobora kuzakina tukabatanga igitego cya Gatatu, tukaba tuzi neza ko ari ikipe yakunze kugaragaza ko n'ibitego bitatu yabyishyura mu gihe gito''.

Ubwo Bayern Munich iri gushaka UEFA Champions League yayo ya Karindwi, Real Madrid yo iri gushakisha iya 15.

Ku rundi ruhande, Paris Saint-Germain nayo iri mu nzira isezererwa muri UEFA Champions League, kubera ko umukino ubanza wa kimwe cya Kabiri yatsinzwe na Brussia Dortmund igitego kimwe ku busa.


Thomas Tuchel yaremye agatima Bayern Munich, aburira Real Madrid 


Bayern Munich yiteguye gutsindira Real Madrid muri Esipanye, umukino wabanje amakipe yombi yanganyije ibitego bibiri 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND