RFL
Kigali

Harimo Messi na Ronaldo: Abakinnyi 5 batisondetse mu guhitamo abagore beza - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:1/05/2024 9:42
0


Lionel Messi na Cristiano Ronaldo, ni bamwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi ya ruhago batuze abagore beza.



Antonella Rocuzzo umugore wa Lionel Messi

Antonella Rocuzzo akaba umugore wa kabuhariwe Lionel, ni umwe mu bagore beza bashakanye n'abakinnyi b'ibyamamare. Lionel Messi, nawe mu bintu azwiho ni ugukunda cyane Antonella Rocuzzo bamaze kubyarana abana batatu.

Antonella Rocuzzo ukundana na Messi bidasanzwe, akunda kurangwa no kumushyigikira, ibintu byagaragariye cyane mu gikombe cy'Isi cyabereye muri Quatar.

Muri Kamena 2017 ni bwo Messi na Antonella Rocuzzo bakoze ubukwe ku mugaragaro, maze abakundanye bakiri bato, baba batangiye kubana ku mugaragaro.

Georgina Rodriguez, umugore wa Cristiano Ronaldo


Umunya-Portugal Cristiano, Ronaldo, ni umwe mu bakinnyi bazwiho kuba afite umugore mwiza Georgina Rodriguez. Mbere yo kumenyana na Cristiano Ronaldo, Georgina Rodriguez yari umubyinnyi, umunyamideli, akanacuruza imyambaro ikorwa n'uruganda rwa Gucci.

Georgina Rodriguez akimara kumenyana na Cristiano Ronaldo, yahise areka imwe mu mirimo ye, ajya kubana na Cristiano Ronaldo, ndetse anaboneraho kwita ku bana ba Ronaldo ndetse n'abo babyaranye.

Georgina Rodriguez azwi cyane ko akunda gufasha Cristiano Ronaldo kwita ku mubiri we, ndetse akanamumenyera ibyo kurya bitamugiraho ingaruka mu kazi ko gukina umupira w'amaguru.

Anna Lewandowski, umugore wa Robert Lewandowski


Umunya Pologne Robert Lewandowski, ni umwe mu bakinnyi bafite abagore beza, noneho bikaba akarushyo kuko na Anna Lewandowski ari umukinnyi wa Karate.

Abakinnyi benshi, bakunze kubwira Robert Lewandowski ko yatomboye kuba abana na Anna Lewandowski, kuko amufasha mu buzima bwa buri munsi, agasigasira akazi akora ko gukina umupira w'amaguru.

Bivugwa ko iyo Robert Lewandowski afite umukino wo gukina, Anna Lewandowski amufungira ibyo gukora imibonano mpuzabitsina, habura amasaha 48 ngo ajye mu kibuga. Bisobanuye ko iyo Robert Lewandowski afite umukino, amara iminsi ibiri atiyubakiye urugo rwe.

Anna Lewandowski uretse kuba umugabo we ari umukinnyi udasanzwe, nawe akina karate kakahava, kuko imidari itandukanye yarayihariye. Anna Lewandowski mu mukino wa karate yegukanye imidari umunani ya Zahabu, 13 ya Silver ndetse na 14 ya Bronze.

Muri 2007 ubwo bigaga muri Warsaw School, ni bwo Robert Lewandowski yamenyanye na Anna Lewandowska, ubundi barakundana karahava.

Sara Arfaoui umugore wa Ilkay Gündoğan


Umudage Ilkay Gundogan ukinira FC Barcelona, ni umwe mu bakinnyi bafite abagore beza, umugore we akaba yitwa Sara Arfaoui.

Muri 2021 ni bwo Ilkay Gundogan yamenyanye na Sara Arfaoui binyuze ku muyoboro wa murandasi. Nyuma y'amezi atandatu, Ilkay Gundogan yahise akora ubukwe na Sara Arfaoui, mu birori byitabiriwe n'imiryango yabo gusa, ndetse n'inshuti za hafi.

Michelle Herzig umugore wa Thibaut Courtois

Thibaut Courtois ni umuzamu w'ikipe y'igihugu y'u Bubiligi na Real Madrid. Uyu mukinnyi nawe afite umugore w' Akataraboneka Michelle Herzig

Michelle Herzig ni umunyamideri ukomoka mu gihugu cya Israel, aba bombi bakaba barafashe umwanzuro wo kubana mu mpeshyi ya 2023.

Michelle Herzig ni umunyamideri, wamenyekanye cyane mu myambaro ikoze mu buryo butangaje, ndetse akanagaragara ku mbuga nkoranyambaga ze amurika imideri ye.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND