RFL
Kigali

Ibyamamare 5 muri Sinema utari uzi ko byahereye mu gukina filime z'urukozasoni-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/05/2024 8:27
0


Hari bamwe mu bakinnyi ba filime bakomeye ku Isi batangiriye umwuga wabo wa Sinema mu gukina filime z’urukozasoni zizwi nka” Pornography”. Gusa nyuma baje kubireka kandi benshi muri bo ntiwanabibakekera.



Iyo urebye ubuzima bw'ibyamamare bikomeye ku Isi usanga benshi muribo baragiye bakora ibintu bidasanzwe kugirango bamenyekane, harimo n'ababanje gukina filime z'urukozasoni nyuma bakabihagarika bagakina izindi zisanzwe zigatuma bamamara ku buryo uko iminsi ishira abantu bibagirwa ko aba bakinnyi ba filime batangiriye kuri 'Pornography' zidavugwaho rumwe na benshi.

Dore ibyamamare 5 muri Sinema byahereye mu gukina filime z'urukozasoni mbere y'uko bimenyekana:

1. Jackie Chan

Ikirangirire muri filime Jackie Chan, ukomoka mu gihugu cy’u Bushinwa. Mbere yo kumenyekana muri filime zo kurwana zizwi nka “Action Movies”, yagaragaye muri filime y’urukozasoni yitwa “All in The Family” yasohotse mu mwaka 1975.

Mbere yo gukina iyi filime y’urukozasoni, yari yaragerageje kuba yatoranywa ngo akine filime zisanzwe igihe kinini, gusa akangirwa gutoranywa ibizwi nka “casting“.

Jackie Chan yemeza ko iyi filime “All in The Family” yamufunguriye amarembo kandi ituma abasha kugera ku nzozi ze bityo ngo ntiyicuza na gato.

2. Arnold Schwarzenegger(Comando)

Ni Umunyamerika w’ikirangirire muri filime akaba n’umunyapolitiki dore ko yayoboye intara ya California igihe kitari gito. Yakunzwe muri filime nka 'Predator', Terminator', 'Twins', 'Conan The Barbarian' n'izindi.

Arnold Schwarzenegger benshi bita 'Commando' mbere yo kumenyekana nk’umukinnyi ukomeye mu kizwi nka “Hollywood Film Industry” yabanje kugaragara ku binyamakuru bigurisha amafoto agaragaza ubwambure (nude photographs) ku kinyamakuru cyitwa 'Playboy Magazine' gisanzwe kinafite inzu itunganya filime z'urukozasoni. Uretse gucuruza amafoto ye y'ubwambure, banacuruzaga amashusho ye magufi amugaragaza ari mu bikorwa byishimisha mubiri n'abakobwa.

3. Sylvester Stallone (Rambo)

Birashoboka ko utari uziko Sylvester Stallone wahawe akabyiniriro ka Rambo yigeze gukina filime z'urukozasoni bitewe n'uko azwi cyane muri filime z'imirwano.

Uyu mugabo uri mu bakinnyi ba filime b'ibihe byose, wanahawe itariki yo kwizihizaho ibikorwa bye muri Amerika, ndetse akanubakirwa ikibumbano cye mu mujyi wa Philadelphia.

Mbere y'uko Stallone agera kuri ibi byose yabanje gukina filime y'urukozasoni yitwa”The Party at Kitty“ yasohotse mu 1970. Iyi filime Stallone yayikinanye n'umutaliyanikazi witwa Henrierra Holm. Nyuma yaje guhita akundwa ari nabwo yatangiye gukina filime z'imirwano zakunzwe nka 'Rocky', 'Rambo', 'Expendables' n'izindi.

4. Helen Mirren

Umwongerezakazi wamamaye mu mafilime akomeye nka 'The Queen', 'Anna', 'Fast & Furious' na we yatangiye agaragara muri filime y’urukozasoni yitwa “Caligula” yasohotse mu 1979, iyi filime yaje kwamaganwa ndetse ihagarikwa kwerekanwa mu bihugu birimo na Canada n’igihugu cya Iceland kubera yari yuzuyemo amashusho y’urukozasoni.

5. Jon Hamm

Hamm wamenyekanye muri filime y’uruhererekane izwi nka “Mad Men“, na we mbere y'uko aba ikirangirire, yagaragaye muri filime y’urukozasoni yitwa “Skinemax” aho yatangaje ko yishyuwe amadorari 200 gusa ngo ayigaragaremo. Nyamara kuri ubu Jon Hamm ari mu bahembwa neza i Hollywood ndetse abikesha iyi filime y'urukozasoni yakinnye.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND