RFL
Kigali

Bayern Munich mu biganiro bikomeye n'umutoza wigeze gutoza Manchester United bikanga

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:1/05/2024 7:34
0


FC Bayern Munich mu rwego rwo gushaka umusimbura wa Thomas Tuchel, iri mu biganiro na Ralf Rangnick wanyuze muri Manchester United, akahava agerwa amacumu.



Kugeza ubu Umudage Ralf Rangnick uri mu biganiro bikomeye na Bayern Munich, asigaye atoza ikipe y'igihugu ya Austria. 

Uyu mugabo, yamenyakanye cyane aje muri Manchester United, ubwo yari asimbuye Ole Gunnar Solskjaer wari warirukanwe. 

Nta gihe kinini Ralf Rangnick yamaze muri Manchester United, kubera ko umusaruro we yabonye mu mikino 28 yatoje iyi kipe, warutwaga n'uwa Ole Gunnar Solskjaer wari warirukanwe.

Aya makuru aje asanga ayo nyiri ubwite Ralf Rangnick aherutse kwitangariza avuga ko yakiriye ubutumwa bumusaba ko yakwemera gufungura ibiganiro hagati ye na Bayern Munich.

Imwe mu mpamvu Bayern Munich ishakaira Ralf Rangnick ni ukugira ngo azasimbure Thomas Tuchel uzahita ava muri Bayern Munich ubwo uyu mwaka w'imikino uzaba urangiye.

Ralf Rangnick w'imyaka 65 y'amavuko, byitezwe ko ari nawe uzabona akazi ko gutoza Bayern Munich, kubera ko nta wundi mutoza ifite bari kuganira.

Ralf Rangnick ubunararibonye bwo gutoza yabukuye mu makipe atandukanye nka Manchester United, ikipe y'igihugu ya Austria, Ulm, Stuttgart, Hannover, Hoffenheim, Schalke 04 na RB Leipzig.


Ralf Rangnick ibiganiro byo gusimbura Thomas Tuchel muri Bayern Munich bigeze Kure 


Ralf Rangnick watoje Manchester United, yavuyemo rugikubita 


Ubu Ralf Rangnick atoza ikipe y'igihugu ya Australia 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND