RFL
Kigali

Riderman yaba agiye kwiyamamariza kuba Depite?

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:21/05/2024 17:25
0


Emery Gatsinzi [Riderman] yazamuye amarangamutima ya benshi ubwo yatangazaga ko yitegura kwiyamamariza kujya mu Nteko Ishingamategeko akanakomoza ku birebana n’umusaruro w’Umudepite wagiye ahagarira urubyiruko mu Nteko mu gihe cyatambutse.



Ibitekerezo bya benshi ku butumwa bwa Riderman, bigaruka ku kuba igihe kigeze ko mu Nteko Ishingamategeko mu Rwanda habonekamo umuntu uhagarariye ubuhanzi.

Ubuhanzi buherutse guhabwa aho bubarizwa muri Minisiteri y'Urubyiruko, ihita yitwa Minisiteri y'Urubyiruko n'Ubuhanzi, bikaba byashimishije benshi by'umwihariko abahanzi n'abanyamuziki.

Bamwe mu banyamuziki babona ko bidahagije, bakaba basaba ko hajya hatorwa Umudepite ubahagarariye mu Nteko, akajya yunganirana n’uw'ushinzwe urubyiruko muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Ubuhanzi mu kugena ibigenewe ibi bisata byombi.

Iyi ngingo ntabwo iri kure y’ibyo Riderman yakomojeho mu butumwa bwarikoroje ku mbuga nkoranyambaga, aho yagaragaje ko hari inyunganizi ikenewe. Yatangiye atera amashyengo avuga ko yiteguye kwiyamamariza kuba Depite.

Ati: ”Ibisumizi ndabura imikono 300 gusa ngo mbashe kwiyamamariza kuba Depite. Ese mwamfasha kuyuzuza?” Icyakora, yongeyeho ko yaganiraga.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na inyaRwanda ubwo yabazwaga niba koko ari ukuri agiye kwiyamamariza kuba Depite, Riderman yasubije ati: ”Nabyanditse niganirira pe.”

Uyu mugabo ariko ibyo yanditse byahagurukije amarangamutima y'abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, bakaba bamugaragarije ko biteguye kumushyigikira abaye yumva abishaka kuba Depite.

Muri abo harimo Murungi Sabin nyiri Isimbi Tv ikorera kuri Youtube, Luckman Nzeyimana wa Televiziyo Rwanda, Patycope, Junior Rumaga na Fatakumavuta, bose bakaba bamugararije ko bo n’imiryango yabo biteguye kumushyigikira.

Riderman yatanze umukoro ku rubyiruko wo kurebera hamwe umusaruro w’Umudepite uruhagarariye mu Nteko Ishingamategeko niba yaragize uruhare mu iterambere ryabo.

Mu bibazo yagarutseho kandi hari ukwibaza ibishingirwaho niba umuntu ufite ibisage yakakirwa ngo abe yaruhagararira.

Ibyo Riderman yabajije birimo:

Ese mu Rwanda byashoboka ko umu Rasta aba depite uhagarariye urubyiruko?

Ese ni ibiki mwifuza ko depite uhagarariye urubyiruko yavuganira urubyiruko?

Ese aba depite bahagarariye urubyiruko mu myaka yashize, umusaruro wabo murawubona ?

Ni izihe mpinduka urubyiruko rwifuza mu nteko ishinga amategeko?

Riderman ugiye kuzuza imyaka 20 mu muziki, yibukije abatanga ibitekerezo kuba imfura birinda amagambo asesereza ati: ”Ndabasabye mu bisubizo, twirinde amagambo arimo ikinyabupfura gike n'imvugo zisesereza.”

Kuwa 15 Nyakanga 2024 ni bwo mu Rwanda hazaba amatora y'Abadepite n'ay'Umukuru w'Igihugu muri Manda y'imyaka itanu. Mu matora aheruka ya 2018, abatorewe guhagararira Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko ni Imaniriho Clarisse na Kamanzi Ernest waje kwegura kuri izi nshingano mu 2022 akavuga ko ari ku mpamvu ze bwite.

Nubwo Urubyiruko ruhagarariwe mu Nteko Ishinga Amategeko mu Rwanda, si ko bimeze ku bahanzi. Ni mu gihe hari abatangaje ko abahanzi baramutse bahagarariwe, muzika nyarwanda yabyungukiramo. Mu bahanitse ijwi kuri iyi ngingo harimo Alex Muyoboke na Safi Madina. Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, NEC, yatanze umucyo kuri iyi ngingo.

Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa InyaRwanda, Perezida wa Komisiyo y'Amatora (NEC), Oda Gasinzigwa, yavuze ko buri munyarwanda wese yemerewe kwiyamamaza ku mwanya ashaka mu gihe yujuje ibisabwa.

Avuga ko ntawe ukwiriye guhatanira kwinjira mu Inteko Ishinga Amategeko 'kubera ko gusa ari umuhanzi. Ati "Yajyamo kubera ko yujuje ibisabwa, yajyamo kubera ko hari abamushyigikiye, kubera ko hari icyo azageza Abanyarwanda."

Yavuze ko abahanzi badahejwe mu guhatanira kwinjira mu Inteko Ishinga Amategeko ariko kandi bagomba kubikorera. Ati "Ntibahejwe! Ariko kandi bagomba kubikorera."

Umuhanzi atowe mu nteko yafasha iki abari mu Nganda Ndangamuco mu Rwanda?

Alex Muyoboke warebereye inyungu abahanzi nyarwanda bakomeye, avuga ko igihe abahanzi bagira ubahagararira mu Nteko ‘yatuvugira’. Ati “Ntabwo ari ugukemura ibibazo byose. Yatuvugira. Twaba tubonye umuyobozi w’ibibazo dufite. Kuko bazabimenya ari benshi.”

Yavuze ko mu busanzwe umudepite mu Nteko aba ahagarariye abaturage, bityo n’uwo muntu watorwa yaba ahagarariye abahanzi, akajya avuga ibibazo bafite. Avuga ko igihe bidakunze ko hatorwa uhagarariye abahanzi mu Nteko, hakenewe ‘urwego rukomeye rushyizweho na Leta rureberera uruganda ndangamuco’.

Avuga ko atari Minisiteri gusa ikwiye guhabwa izi nshingano, kuko abahanzi basiragizwa iyo bashaka kugira icyo bakora. Ati “Dukeneye umuntu utwumva mu byo dukora. Dukeneye ‘support’ iva muri Leta ishyiraho umurongo ngenderwaho w’uru ruganda kugira ngo rukomere nk’izindi zose uko zimeze.”

Muyoboke avuga ko mu gihe u Rwanda rukiri mu nzira y’amajyambere, inzego nyinshi ziyubaka, bityo Inganda Ndangamuco zikwiye kubakwa ntizisigazwe inyuma. Yavuze ko kimwe mu bintu byasigaye inyuma ari inganda ndangamuco mu Rwanda. 

Ati “Uru ruganda ruracyari inyuma. Kubera y’uko ntidufite uwo tubwira. Hagiyeho inzego zishinzwe abahanzi ariko zikora iki? Zifasha iki? Umuhanzi niba atumiwe ngo ajye kuririmbira ba runaka ugasanga yabuze Visa, nta n’ahandi byanabaye uretse mu Rwanda biba.”

Muyoboke avuga ko nta muntu Minisiteri yakiye Visa ngo abure uko agenda ‘ariko umuhanzi arirwariza’.

Riderman yasabye abakunzi be kureba koko niba Umudepite uhagarariye urubyiruko yaratanze umusaruro mu myaka yatambutseNubwo Riderman yavuze ko byari ukuganira aramutse yiyamamaje byagora kubona umuhiga


Benshi bagaragarije Riderman ko aramutse yiyamamaje bamutora






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND