RFL
Kigali

Watamba yateye utwatsi Espoir FC yamuhinduriye amazina igaterwa urushinge rw’ingusho - VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:21/05/2024 20:56
0


Umunyezamu wa Espoir FC, Christian Watanga Milemba yatangaje ko ikipe ya Espoir FC ariyo yizize ijya guhindura amazina ye kandi yari yabahaye ibyangombwa biriho amazina yuzuye.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere ni bwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda "FERWAFA" ryabwiye ikipe ya Espoir FC ko yatewe mpaga ku mikino 5 ya shampiyona umukinnyi wabo Christian Watanga Milemba yakinnye kandi adafite ibyangombwa bimwemerera gukina.

Amwe mu makuru InyaRwanda yabonye, ni uko uyu musore yabonywe ari kuganira n'umwe mu nshuti ze za hano mu Rwanda yavuze ko Espoir FC ariyo yizize ijya guhindura ibyangombwa bye ko yari gutegereza.

Christian yagize ati: "Ikibazo ntabwo ari njye. Iki kibazo nacyumvise dukina umukino wa nyuma, iyo nza kuba mfite ikibazo FERWAFA iba yarampagaritse ndetse n'ubu tuvugana nibereye muri DR Congo."

Visa y'uyu musore ubwo yajyaga muri Muhazi Unite yari yanditseho Mulemba 

Amakuru avuga ko uyu musore yaje muri Muhazi United agasinya amasezerano y'amezi 6 ariko ntiyahabwa License kuko Muhazi United yahisemo gusinyisha rutahizamu. Icyo gihe shampiyona irangiye nibwo uyu musore yagiye muri Espoir FC agiye kuyizamura.

Watanga akomeza avuga ko ibyangombwa yavanye i Rwamagana aribyo yatwaye i Cyangugu. Ati" Ibyangombwa navanye i Rwamagana nibyo nabahaye muri Espoir FC ndetse Team Manager wa Rwamagana nanamuhuje n'uwa Espoir ubwo sinzi uko babigenje njye nziko nari gukinira ku mazina yanjye. Reka nkwereke amasezerano yanjye ndetse na Visa yanjye urebe amazina nkoresha hanyuma ayandi sinzi impamvu Espoir FC yayagize kuriya."

Visa yakoresheje aza muri Espoir FC nayo yari yanditseho Mulemba 

Andi makuru InyaRwanda yamenye ni uko uyu musore amaze kugera i Rusizi ikipe ya Espoir FC yagombaga gusaba icyangombwa mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri RD Congo kugira ngo bakijyane muri FERWAFA ubundi abone gukina.

Amasezerano yagiranye na Espoir FC nayo yanditseho Mulemba bigaragaza ko iri zina ariryo uyu mukinnyi yemera aho kuba Milembe iryo Espoir FC yari yaramwise 

Abayobozi bo muri Espoir FC babonye bizatinda Kandi shampiyona irimbanyije, bahisemo guhindura amazina ndetse umukinnyi bamushyira mu ikipe y'abana kugira ngo ahite atangira gukina ariko asa n'aho aba avuye mu ikipe y'abana.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO SPORTS ROOMKIGARUKA KURI IKI KIBAZO CYA ESPOIR FC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND