RFL
Kigali

FERWAFA yakoze impinduka muri shampiyona

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:30/04/2024 7:01
0


Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryakoze impinduka muri shampiyona y'icyciro cya mbere, imikino y'amakipe 3 ya nyuma arwana no kutamanuka ishyirwa ku munsi umwe.



Ku munsi w'ejo kuwa Mbere tariki 29 Mata 2024 nibwo FERWAFA yandikiye   amakipe yose y'icyiciro cya mbere bireba uko ari 16 ibamenyesha iby'izi mpinduka.

Imikino y'amakipe 3 ya nyuma arwana no kutamanuka yose yashyizwe ku munsi umwe wo ku wa Gatandatu tariki ya 4 Gicurasi saa cyenda mu rwego rwo kugira ngo ikipe imwe itazajya ijya gukina izi ibyavuye mu mukino wundi bityo hakaba habaho no guharira.

Ikipe ya Bugesera FC izaba yakiriye Muhazi United kuri sitade y'akarere ka Bugesera, Sunrise FC isure Amagaju FC kuri sitade mpuzamahanga ya Huye naho Etoile de l'Est yo isure Police FC kuri Kigali Pelé Stadium Saa cyenda.

Kuri ubu intambara yo kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya Kabiri irakomeje kandi irakomeye kubera ko kugeza ubu ntabwo haramenyekana ikipe n'imwe izamanuka kandi harabura imikino ibiri gusa ubundi shampiyona igashyirwaho akadomo. 

Etoile de l'Est niyo ya nyuma n'amanota 28 , Bugesera FC ikaba iya 15 nayo n'amanota 28 naho Sunrise FC ikaza ku mwanya wa 14 n'amanota 29 gusa.


Ibaruwa FERWAFA yandikiye amakipe 16 akina icyiciro cya mbere iyamenyesha iby'izi mpinduka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND