RFL
Kigali

Muhoza Daniel wafashije Etoile de l'Est gutsinda Marine FC yasubiye ku Ishuri yakirwa nk'umwami

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:29/04/2024 12:39
0


Umukinnyi wa Etoile de l'Est witwa Muhoza Daniel wayifashije gutsinda Marine FC yasubiye ku Ishuri yigaho yakirwaho nk'umwami.



Ku Cyumweru Saa cyenda ni bwo ikipe ya Etoile de l'Est yari yakiriye Marine FC kuri sitade y'akarere ka Ngoma. Ni umukino iyi kipe yo mu karere ka Ngoma yasabwaga gutsinda kugira ngo nibura ikomeza kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Byaje kurangira itsinze igitego 1-0 cy'umukinnyi ukiri muto dore ko afite imyaka 16 witwa Muhoza Daniel yateretsemo ku munota wa 43.

Nyuma yo gutsinda iki gitego uyu mukinnyi kuri uyu wa Mbere yasubiye ku Ishuri asanzwe y'Ingabo rya GS Gasetsa TSS, yakirwa n'abanyeshuri bagenzi be n'abayobozi b'iki kigo mu buryo budasanzwe.

Bamukoreye imirongo 2 maze anyuramo hagati bamukomera amashyi ari kumwe n'umuvugizi wa Etoile de l'Est, Umulisa Eric wari wamuherekeje.

Ibi byabaye bisa neza n'ibyo umukinnyi ukiri muto ukinira FC Barcelona, Cubarsi yakorewe ubwo batsindaga Paris Saint-Germain mu mukino ubanza wa 1/4 cya UEFA Champions League bitewe n'ukuntu yari yitwaye neza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND