RFL
Kigali

Bagarukanye "Abera b'Imana"! Amateka ya Korali Ukuboko kw'Iburyo yamamaye mu ndirimbo "Ikidendezi"-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:29/04/2024 16:02
0


Korale Ukuboko kw’iburyo ni imwe mu makorari akora umurimo w’Imana mu rurembo rwa ADEPR Umujyi wa Kigali, Itorero rya Gatenga, Paroisse Gatenga, umudugudu wa Gatenga.



Korali Ukuboko kw'Iburyo igizwe n’abaririmbyi 124 bo mu ngeri zose. Ikorera umurimo w’Imana hirya no hino mu gihugu ndetse no mu bihugu by’abaturanyi. Yamamaye cyane mu ndirimbo "Ikidendezi" yakunzwe n'ababarirwa muri za Miliyoni.

Iyi korali yatangiye umurimo w’Imana mu 1989 mu cyumba cy’amasengesho cy’umudugudu wa Kimihurura mu Ngoma kwa Rutamuhana Claude (yari ataraba Pastor). Icyo gihe iyi korale yari iy’abana. Abenshi muri yo babaga ari abana b’abakozi b’Imana n’abakirisitu ba bugufi.

Mu 1990 ni bwo icyumba cyo kwa Rutamuhana Claude cyaje kwimukira mu Gatenga gihinduka umudugudu wa Gatenga hari muri Komini Kanombe Segiteri ya Gikondo; ubu ni mu mudugudu wa Cyeza mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Gatenga.

Umudugudu utangiye chorali y’abana yahawe abarimu ba Ecodim 11 bo kuyiyobora abakunze kwibukwa cyane ni Kiwanuka George, Pastor Stanislas, Mariette (madame Ex presentant wa ADEPR).

Abana bari muri chorale ni: Gatali Maurice, Gatama Theogene, Habimana JMV, Hakizimana Innocent, Mukeshimana Denyse, Rutandura, + umuvandimwe we, Gakecuru & Eric ba Masozera, Rusingizadekwe Jean de Dieu (Kivumbi), Mukakarega Florence Gakuri;

Mukasonga Liliane (Gapine), Nizeyimana Jean Baptiste, Higaniro Jean de Dieu, Uwanyana Claudine, Petit, Malayika na Madeleine, Daniel (Desire), Claude (Laurence), Kayitesi Esther, Nkikabahizi JMV, Maziyateke Claire, Charlotte, Nyiramihigo Esperance (Berthe).

Rusingizadekwe Jean De Dieu (Kivumbi) niwe wari dirigeant kugera igihe yishwe azize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Hagati ya 1990-1994, Korali Ukuboko kw'Iburyo ikimara kwimukana n’abandi bakristo ngo bakore umudugudu, hagiye hazamo abandi baririmbyi kandi benshi. Amwe mu mateka nuko Kiwanuka Georges yayoboye chorale kuva 1990-1993, nyuma akakirwa na Shyirakumutima Jean de Dieu 1993-1994.

Muri iki gihe nibwo chorale yakoze sortie ya mbere ijya ku mudugudu wa Remera (Amahoro). Chorale yagiye ikora amavuna henshi muri Kicukiro: Murambi, Karambo, na Kagarama.

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yatumye iyi korale ibura abaririmbyi benshi. Rusingizadekwe Jean De Dieu (Kivumbi), Mutagomwa Ferdinand, Shyirakumutima Jean de Dieu, Nyiraneza Mediatrice Clarisse (Pusi) Jeanne D’arc (Kabibi), na Angelique bishwe muri genocide 1994. 

Hari n’abandi benshi bimukiye hirya no hino mu gihugu n’abahungiye hanze y’igihugu ntibagaruka. Umubare w’abasigaye wari muto.

Mu mezi ya Nyuma y’1994, abaririmbyi bake bari basigaye barisuganije bafatanya n’abandi bashya iza guhinduka korale y’urubyiruko, umurimo w’Imana wo kuvuga ubutumwa bwiza ukomeza utyo. Hagataho ariko iyi Korale yitwaga Siyoni ariko bisa naho bidafashe.

Kuva Ukuboko kw'Iburyo yashingwa kugera mu 2000, yayoborwaga n’umuntu ukuze utanzwe n’itorero. Abayobozi bato bitorewe n’abaririmbyi babaga bahereye kuri dirigeant wa korali. abo twavuga bagiye bagaragara cyane muri chorale ni Nizeyimana Jean Baptiste na Gatari Maurice.

Kuva 1994-1996 Twagirumukiza Metusela yayoboye Chorale, ni umusaza wagerageje kuyobora chorale anabagurira uniform ya mbere y’amakanzu ya 'Bleu ciel' barenzaga ku myenda babaga bambaye iyo uniform yabikwaga kwa Metusela. 

Muri iki gihe nibwo Iyi korali yaje guhinduka iy’urubyiruko. Abari barimo batarabatizwa basabwa kubatizwa bitarenze impera ya 1995.

1996-1998 Pastor Mutwa Samson yaje kwiha inshingano zo gukurikiranira hafi chorale y’urubyiruko anashima ko hatorwa abayobozi uhereye kuri Vice president. Visi Perezida wa mbere yabaye Ndahiro Wellars.

1998, umurimo w’Imana wakomeje kwaguka, Korale ihabwa ubuzima gatozi bwo kwigenga, ari nako Korale irenga ku kuririmba indirimbo z’abandi itangira guhimba izayo bwite. Icyo gihe ndetse chorale ihindurirwa izina yitwa Ukuboko kw’Iburyo ari nako ikitwa na bugingo n’ubu. 

Iri zina riboneka muri Zaburi 118 Iri zina barihawe n’umushumba Pastor Mutwa Samson mu gihe cyo guha amazina n’abandi baririmbyi.

Mu ngendo zo hanze y’umujyi, mu kwezi kwa 7, 2002 chorale yakoze urugendo rwa mbere i Rubona ku Gisenyi. Bahagiriye ibihe byiza mu mateka abaririmbyi batazibagirwa.

Mu 2003 ni bwo korali yaguze synthetiseur Yamaha PSR 1000 bwa mbere mu mateka ku mafaranga 450,000 bayitumye umuterankunga mukuru ari we Pastor Vedaste Habyarimana.

Ku byerekeranye no gukora indirimbo muri studio; Mu mwaka wa 2008 nibwo Chorale Ukuboko kw’iburyo yabashije gutunganya indirimbo zayo bwa mbere izishyira hanze kuri CD Audio muri 2009. (Imibabaro Gutabarwa, Umukunzi, Yesu ni ingabo kuva mbayeho, Nanjye nzaba, Amahema, Nimbona Yesu, Amaraso, Turi hafi gutaha, Urukumbuzi, Ihane).

Iki gihe korali yari iyobowe na Nsengiyumva Jean de Dieu yungirijwe na Nyakarundi Elyse Dirigeant yari Kwizera Seth yungirijwe na Nyirahabineza Gaudence uwaje kubafasha gutunganya amajwi yari umuririmbyi wa Rehoboth Ministries.

Mu mwaka wa 2010 hatangijwe umushinga wo gutunganya amashusho studio ya mbere yadukoreye amashusho yadusabaga kujya ahantu henshi nyaburanga (Bambino City, na Nyanza Garden).

Mu mwaka wa 2011 bakomeje igikorwa cyo gutunganya amashusho twifashisha studio Top 5 Sai, mu mpera za 2010 habanza gusubirwamo (remix) Gutabarwa yakorewe I Gikondo kwa Prosper mu ntangiriro za 2011 izindi ndirimbo 3 zisubirwamo na Top5 (Imbibabaro, Umukunzi, Yesu ni ingabo). Gutunganya amashusho nabyo byarakomereje bajya ahandi henshi (New Jerusalem, New life, Nyarutarama Golf ground, no mu ishyamba ryaho).

Umwaka wa 2012, Chorale Ukuboko kw’Iburyo yashyize ku Mugaragaro DVD yayo ya mbere Yesu ni Ingabo igizwe n'indirimbo: Imibabaro Gutabarwa, Umukunzi, Yesu ni ingabo kuva mbayeho, Nanjye nzaba, Amahema, Nimbona Yesu, Amaraso, turi hafi gutaha, na urukumbuzi.

Kuva 17-22/11/ 2014 Chorale yakoze yubile y’imyaka 25


Mu 2015 hatangijwe ibiterane yita Gufasha n’ Umutima. Mu 2016 chorale yatangiye gutegura Album audio Visuel ya kabiri yitwa Irabyukuruka ari na bwo yakiriye abaririmbyi b’abahanga mu kuririmba, Gikundiro Rehema, Uwizeye Claudine, Usanase Nice. 

Kuva 7-13/08/2017 chorale yakoze launch ya 2 yitwa Irabyukuruka Album. Muri uwo mwaka ninabwo chorale yakiriye Dirigeant Byicaza Aimable, n’abacuranzi b’abahanga Byiringiro Samuel, Tuyishime Samuel, Uwayezu Jeremie.

Ku cyumweru 1/12/2019, korali yakoze launch ya 3 yitwa "Ikidendezi live concert" irimo indirimbo 8: Ese wajyayo, Ikidendezi, Imirimo, Imitima yacu, Kuro, Nafurahiya, Ndavuga Imana na Umunyembabazi, isiga bakoze live shooting ya album ya 4 yiswe "Si ku kidendezi gusa" yakomwe mu nkokora n’ibihe isi yose yanyuzemo bya Covid-19. 

Album Si ku kidendezi gusa yashyizwe hanze muri 2021 irimo indirimbo 8 (Si kukidendezi gusa, Hashimwe Yesu, Kisima, Uwabambwe, Isezerano, Intwari, Aracyakora, Uri iriba). Kuva icyo gihe korali yakomeje ivugabutumwa. 

Yaje o kongera gutegura igiterane cyo Gufasha n’umutima ‘2023, ari nabwo yafashe album iri kugenda ishyira hanze muri iyi minsi irimo indirimbo: Ndi Imana yagiye hanze 12/2023 na Abera b’Imana yagiye hanze 26/4/2024 saa moya z’umugoroba.

Chorale Ukuboko kw’iburyo ni chorale ikunda gusenga no kwicisha bugufi, igendera ku ntego bise "Kugumana isezerano ryo gukorera Imana “The vow to serve the Lord”.

Kuri ubu bafite indirimbo nshya "Abera b'Imana" yarambitsweho ibiganza n'aba Producer b'abahanga nka Nicolas watunganyije amajwi yayo na Jabo wayoboye itunganywa ry'amashusho. Yakiriwe neza dore ko mu minsi ibiri imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 15.

Korali Ukuboko kw'Iburyo yakoze mu nganzo yerekwa urukundo rwinshi

REBA INDIRIMBO "ABERA B'IMANA" YA KORALI UKUBOKO KW'IBURYO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND