RFL
Kigali

Kayonza: Abayobozi barasabwa impinduka mu mikoranire

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:28/04/2024 13:55
0


Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza bwasabye abayobozi mu nzego zitandukanye kureka kuba ba nyamwigendaho ahubwo bagakorera hamwe nk'ikipe kugira ngo banoze serivisi baha abaturage.



Nyuma y'umwiherero w'iminsi wabaye tariki 25 kugeza ku wa 26 Mata 2024, umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, John Bosco Nyemazi yabwiye itangazamakuru ko abayobozi n'abakozi bitezweho impinduka mu mikorere n'imikoranire mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zirimo izigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage ndetse n'Iterambere ry'ako karere muri rusange kandi hanakashimangirwa ihame ry'imiyoborere myiza.

 Ingamba zafatiwe mu mwiherero wahuje abayobozi n'abakozi mu Nzego zitandukanye mu karere ka Kayonza wabereye mu Murenge wa Rwinkwavu , abayobozi biyemeje guhindura imikorere byumwihariko mu mikoranire hagati y'abayobozi.

Meya Nyemazi John Bosco aganira n'abanyamakuru yavuze ko icyiciro cya mbere cy'umwiherero cyitabiriwe n'abayobozi ku rwego rw'Akarere, abayobozi b'amashami mu karere,abayobora inzego z'ubuzima ( ibitaro n'ibigo Nderabuzima).

Uwo mwiherero wanitabiriye n'abajyanama mu nama Njyanama, abahagarariye abafatanyabikorwa mu Iterambere rw'Akarere JADF , Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'Utugari .


Abitabiriye umwiherero baganiriye ku ndangagaciro zikwiye kuranga abakozi n'abayobozi mu rwego rwo gufasha abaturage kubona serivisi zibanogeye .

Meya Nyemazi yavuze ko  buri muyobozi na buri mukozi agomba kubahiriza inshingano ariko byumwihariko buri muyobozi agomba gufasha abo bafatanyije kuyobora abaturage gukorera hamwe kugira ngo haboneke umusaruro bakeneweho .

Yagize ati ''Uyu mwiherero wari umwanya wo kwiga no kwihugura nk'abayobozi .Twafashe ingamba zo kongera imbaraga mu byo dusanzwe dukora ariko hagakorwa impinduka mu buryo bw'imikorere n'imikoranire mu Nzego zitandukanye tuyobora,tugiye kuvugurura uko dukora kugira ngo turusheho gutanga umusaruro."

Meya Nyemazi yakomeje avuga ko abakozi n'abayobozi basabwa guhuza imbaraga bagakora nk'ikipe imwe .

Yagize ati "Icyo dusaba abayobozi ni ukumva ko umuyobozi adakora wenyine ahubwo ashobora gukora akazi afatanyije n'itsinda ayoboye kandi agaha umwanya iryo tsinda kugira ngo rimufashe rikoresheje ubumenyi rifite kuko iyo abantu bafatanyije nta kintu kibananira ,ariko iyo umuntu yabaye nyamwigendaho akumva ko yakora wenyine, icyo gihe ntabwo umusaruro uhagije waboneka."

Abayobozi barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa batanze ibitekerezo bavuga ko bagiye guhindura uburyo bakoranagamo n'abo bafatanyije kuyobora abaturage kandi bakaganira n'abaturage kuri gahunda za Leta zitandukanye kugira ngo bagire uruhare mu bikorwa bibakorerwa .

Ubwo yafunguraga ku  mugaragaro uwo mwiherero, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa yasabye abayobozi gushyira imbere inyungu z'abaturage kandi bakumva ibibazo byabo Kugira ngo bishakirwe umuti .Yanasabye abayobozi kuuba hafi y'abayobozi bafatanyije kuyobora bakumva ibibazo byabo ndetse bakanabagirwa inama kugira ngo bubahirize inshingano zabo .

Guverineri Rubingisa yanasabye abayobozi kugira indangagaciro zituma baba urugero rwiza ku baturage mu mico no myifatire.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza buvuga ko icyiciro cya Kabiri cy'umwiherero kizahuza abandi bakozi uzaba mu mpera z'icyumweru gitaha .











Abayobozi basabwe kunoza imikorere 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND