RFL
Kigali

Paris Saint-Germain yananiwe gutsinda Le Havre ngo irarane igikombe

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:28/04/2024 9:44
0


Paris Saint-Germain yanganyije na Le Havre ibitego bitatu kuri bitatu, ihita igira amanota 70 aho ibura inota rimwe gusa ngo yizere igikombe.



Mu mukino wa Paris Saint-Germain na Le Havre, PSG byayisabye kwiyuha akuya ngo yikure imbere ya Le Havre.

Umukino wageze ku munota wa 61 ari ibitego bitatu bya Le Havre kuri kimwe cya Paris Saint-Germain. Ibyo bitego bya Le Havre byatsinzwe na Andre Ayew, Abdoulaye Toure na Christopher Operi. Mu gihe kimwe cya Paris Saint-Germain cyari cyatsinzwe na Bradley Barcola.

Kugira ngo Paris Saint-Germain ibashe kubona inota rimwe mu mukino, byasabye imbaraga zidasanzwe za myugariro Achraf Hakimi na Goncalo Ramos batsinze ibitego bibiri byo kwishyura, nuko umukino urangira amakipe yombi anganya ibitego bitatu kuri bitatu.

Paris Saint-Germain nyuma yo kunganya umukino, yahise igira amanota 70, ishyira ikinyuranyo cy'amanota 12 hagati yayo na AS Monaco ya kabiri.

Gusa kuri iki cyumweru Paris Saint-Germain ishobora kurara yishimiye igikombe, mu gihe AS Monaco yakora ikosa ku mukino iza gusuramo Lyon.

Paris Saint-Germain ibura inota rimwe gusa ngo yizere igikombe cya Shampiyona ya League 1, inafite undi musozi wo kuzamuka muri UEFA Champions League, aho isabwa gusezerera Brussia Dortmund muri kimwe cya kabiri, kugira ngo igere ku mukino wa nyuma.


Paris Saint-Germain yananiwe gutsinda Le Havre ngo irarane igikombe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND