RFL
Kigali

Ruger yahishuye ko atunze imbunda

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:28/04/2024 14:32
0


Michael Adebayo Olayinka [Ruger] wamamaye mu ndirimbo zirimo Bounce, Girlfriend na Asiwaju akaba ari mu bahanzi bihariye mu buryo bw’imyitwarire, yahishuye ko atunze intwaro.



Ruger atangaza ibi yarimo atanga igisobanuro cyimbitse cy’izina akoresha. Mu kiganiro yagiranaga na Timi Agbaje umaze gushinga imizi mu gusangiza abantu ibintu byihariye kuri YouTube.

Yabajijwe imvano y’izina rye, atazuyaje Ruger yavuze ko bituruka ku mbunda. Uwo baganiraga aratangara cyane ahita amubaza niba yaba atunze nimwe.

Ruger yahise atangaza ko kugeza ubu atunze ebyiri. Uyu muhanzi nubwo yatangaje ibi ariko ntiyigeze asobanura niba zibaruye cyangwa azitunze mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu minsi yashize muri Nigeria, Umuyobozi wa Polisi yari yatangaje ko bari guhangana n’ikibazo kimaze gukara cy’abatunze imbunda.

Yari yanatangaje ko batagitanga ibyangombwa ku bifuza gutunga imbunda.

Bikaba byanagorana kwemeza ko uyu musore yaba atunze izi mbunda mu buryo bwemewe n’amategeko kuko zisaba imisoro yo hejuru kandi ubutunzi bwe bukaba butari hejuru cyane.

Kugeza ubu umutungo we ukaba  utaragera kiri Miliyoni 1 y’Amadorali.Ruger nubwo Nigeria itagipfa gutanga impushya zo gutunga imbunda yatangaje ko atunze ebyiriAvuga ku izina yihaye rya Ruger yavuze ko imvano yaryo ari urukundo akunda imbunda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND