Athletic yanditse ko ahazaza ha Jordan Henderson muri Ajax hari kwibazwaho mu buryo butandukanye mu mwaka w'imikino utaha.
Byatangiye guhwihwiswa ko Umwongereza Henderson impamvu ashobora gutandukana na Ajax ari uko iyi kipe itari mu makipe azitabira UEFA Champions League.
Daily Mail yavuze ko nubwo Paris Saint-Germain iri kubigendera kure ntibitangaze, ngo mu mpeshyi ishobora gusinyisha Umunya-Brazil w'imyaka 26 y'amavuko, Bruno Guimaraes ukinira Newcastle United.
The Mirror yanditse ko Umuholandi uzasimbura Jurgen Klopp muri Liverpool, Arne Slot, ngo yamaze kumvikana n'iyi kipe ko azajya kuba mu nzu Jurgen Klopp asanzwe abamo, dore ko ngo ari inzu ya Liverpool.
TeamTalk yavuze ko kimwe mu bikorwa bihambaye umutoza Arne Slot agomba guheraho muri Liverpool, ni gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Algeria Mohamed Amoura, akaba akinira ikipe ya Union Saint-Giloise.
Sky Sports yo mu Budage, yanditse ko Bayern Munich yatangiye ibiganiro na Hansi Flick wahoze ayitoza, kugira ngo uyu mugabo azagaruke mu kazi ko gutoza, asimbure Thomas Tuchel wamaze kwiyakira ko azava muri iyi kipe.
RMC Sports yo muri Esipanye, yavuze ko Umufaransa Kylian Mbappe uzajya muri Real Madrid mu mpeshyi, ariwe mukinnyi uzaba ahembwa agatubutse kurusha bagenzi be azasanga muri Real Madrid.
Bamwe mu bakinnyi Mbappe agomba kuzarusha umushahara harimo Vinicius Junior, Jude Bellingham, Antonio Rudiger, Eder Militao ndetse n'abandi.
Sky Sports yo mu Budage na none, ifite inkuru ivuga ko Inter Miami, St Louis City na Al-Nassr, mu mpeshyi ngo aya makipe yiteguye gutana mu mitwe, arwanira rutahizamu wa Brussia Dortmund Marco Reus umaze kugira imyaka 34 y'amavuko.
LA Gazzetta Delo Sports yo Butaliyani, yanditse ko Juventus yifuza ba Rutahizamu batatu. Abo ntabandi ni rutahizamu Manchester United yataije muri Getafe Mason Greenwood, Rutahizamu wa Inter Milan Lautaro MartÃnez na Joshua Zirkzee wa Bologna.
Tuttosport yo mu Butaliyani, yanditse ko Umunya-Morocco,Sofian Amrabat wa Fiolentina watijwe muri Manchester United, ngo uyu mukinyi ntabwo yizeye ko azagurwa na Manchester United ubwo uyu mwaka w'imikino uzaba urangiye, bityo akaba yifuzwa na Milan AC yo mu Butaliyani na none.
Mundo Deportivo yavuze ko FC Barcelona yiyongereye kuri Arsenal mu makipe yifuza Umunya-Espagne ukinira Real Sociedad, Martin Zubimendi.

Arsenal na FC Barcelona ziri kurwanira Umunya-Espagne, Martin Zubimendi

Arne Slot yiteguye kuba mu nzu ya Jurgen Klopp

Buravugwa ko Kylian Mbappe ariwe mukinnyi uzajya ahembwa menshi muri Real Madrid
