RFL
Kigali

Yateguje indirimbo na Diamond, Israel Mbonyi, Bull Dogg! The Ben yahishuye imishinga idasanzwe-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/05/2024 5:17
0


Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yatangaje ko yongeye kugirana ibiganiro n'umunyamuziki Diamond wo muri Tanzania biganisha ku kuba bakorana indirimbo, byaje bisanga indi mishinga y'indirimbo ebyiri yakoranye na Israel Mbonyi ndetse n'iyo afitanye n’umuraperi Bull Dogg.



The Ben ari mu banyamuziki bakomeye bahora bahenzwe ijisho! Nawe avuga ko amaze iminsi ahugiye mu gutegura no gushyira mu bikorwa imwe mu mishinga y'indirimbo yakoranye n'abahanzi banyuranye, yaba abo mu Rwanda ndetse n'abo mu mahanga.

Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Gicurasi 2024, The Ben yavuze ko mu mishinga y'indirimbo yakoranye n'abandi bahanzi harimo indirimbo ebyiri yakoranye n'umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi bakoreye muri studio ya Country Records.

Yavuze ko izi ndirimbo ziri hafi. Ati "Ni indirimbo ebyiri, imwe yamaze gufatirwa amajwi nibaza ko mu gihe kidatinze igomba gusohokera Abanyarwanda."

The Ben yavuze ko Israel Mbonyi ari inshuti ye ya hafi. Ati “Mbonyi ni umwe mu nshuti zanjye. Gukorana nawe ntabwo bisaba kubitegura.”

Muri iki gihe, uyu muhanzi ari kwitegura kujya gukorera igitaramo muri Capital One Arena muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gitaramo azahuriramo n'abarimo Li John, Onyx, Diamond, Otile Brown n’abandi.

The Ben agiye kujya muri Amerika mu gihe yamaze gufata amajwi y'indirimbo yakoranye na Uncle Austin usanzwe ari umunyamakuru wa Kiss Fm, ndetse birashoboka ko yakorana indirimbo na Diamond.

Ati "Hari indi ndirimbo ishoboka na Diamond, yego! Ntabwo irafatirwa amajwi, ariko n'ibiganiro twaganiye bishobora kujya mu bikorwa vuba aha.”

Indirimbo ya mbere 'Why' yakoranye na Diamond yagiye kuri shene y'uyu muhanzi, kuri iyi nshuro The Ben yavuze ko izajya kuri shene ye ya Youtube.

Yavuze ko nta gikombo yigeze agira mu kuba 'Why' yarashyizwe ku rubuga rwa Diamond. Ati "Nta gihombo byanteye. Nibaza ko indirimbo ikurikira ari igihe cyo kugirango ijye kuri shene yanjye... Nta gihombo byanteje.

Uyu muhanzi yavuze ko hari indirimbo yari yakoranye na Tuff Gang itigeze ijya hanze, kandi ko ari gutekereza kuba yanashyira hanze indirimbo yakoranye n'umuraperi Bull Dogg.

Yavuze ko gushyira hanze indirimbo bisigaye bisaba ibintu byinshi birimo nko kuba kompanyi zicuruza umuziki zibanza guhura ku mpande zombi mbere y'uko indirimbo ijya hanze.

Ati "Nk'uko nabikubwiye muri iki gihe iyo tugiye gusohora indirimbo kompanyi zacu zidufasha mu gusakaza indirimbo zirabanza zigahura, zikamenya indirimbo ikwiye kubanza, ntabwo bicyoroshye nka mbere."

The Ben yavuze ko ari gutekereza kubanza gushyira hanze indirimbo ye bwite, kuko yijeje abakunzi be ko muri Gicurasi 2024 azashyira hanze indirimbo nshya nyuma ya “Ni Forever.’ 


The Ben yavuze ko gukorana indirimbo n'umuhanzi bahuza bimworohera kurusha abandi mu muziki 


The Ben yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Diamond bitanga icyizere cyo kongera gukorana indirimbo


The Ben yavuze ko yakoranye indirimbo ebyiri na Israel Mbonyi zizasohoka mu gihe kiri imbere


The Ben yavuze ko yasabye imbabazi Bull Dogg nyuma y’uko indirimbo bakoranye itagiye hanze ku gihe bari bavuganye 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA THE BEN AVUGA KU MISHINGA YE

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WHY’ YA THE BEN NA DIAMOND

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND