RFL
Kigali

Uburyo amashusho y’ubusambanyi ya Tiwa Savage yakuwe kuri murandasi no muri telefone zose

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:25/04/2024 10:20
0


Tiwa Savage ugeze kure imyiteguro yo gushyira filimi ye ya mbere hanze, yavuze ko yishyuye umuhanga mu by’ikoranabuhanga wamukijije urubwa rw’amashusho ari mu busambanyi yari akomeje gukwirakwira ku mbuga.



Mu Kwakira 2021 ni bwo inkuru y’amashusho y’urukozasoni ya Tiwa Savage kuri murandasi yatangiye gucaracara, icyo gihe uyu muhanzikazi yatangaje ko ari umuntu wabikoze nkana agamije kumusebya.

Mu kiganiro yagiranye na Angie Martins kuri Radiyo  Power 105.1 muri Leta ya New York, yatangaje ko amashusho yasakaye yafashwe n’uwo  bigeze gukundanaho.

Uyu mugore yavuze ko baje gutandukana uwo musore agafata umwanzuro wo kumusebya ashyira hanze amabanga yabo yo mu gitanda, ikibazo cy'ingutu Tiwa Savage yagize kikaba cyari ukwibaza ayo mashusho umuhungu we Jamil ayabonye.

Bitewe n'iyo mpamvu, Tiwa Savage yitabaje umuhanga mu by’ikoranabuhanga aranamwishyura kugira ngo akure kuri murandasi ayo mashusho.

Tiwa Savage yabivuze agira ati”Ikibazo narimfite cy’amashusho yanjye y’urukozasoni yashyizwe hanze ku bw’ubugome cyari igihe, umuhungu wanjye umunsi umwe yazayabona.”

Agaruka ku buryo yabonyemo igitekerezo ati”Ariko nahise ntangira kuvugana n’umuhanga mu by’ikoranabuhanga, amfasha gukura aya mashusho kuri murandasi no muri telefone zose zigendanwa, ubu nta hantu wayabona nubwo waba wari warayabitse muri telefone yawe.” ‘

Aya mashusho yagize ingaruka ikomeye ku buzima bw’uyu muhanzikazi kuko nyinshi muri kompanyi bari bafitanye imikoranire zagiye zimuvaho.

Tiwa Savage kuri ubu ageze kure imyiteguro yo gushyira hanze filime  ya mbere yise ‘Water&Garri’ biteganyijwe ko izagera hanze ku wa 10 Gicurasi ndetse integuza yayo mu buryo bw’amashusho yageze hanze.Tiwa Savage yavuze ko yifashishije abahanga mu ikoranabuhanga bakamufasha gukura amashusho y'urukozasoni ye yari akomeje gukwirakwiraImpugenge ikomeye yari afite yatumye agera aho ashora aye ari uko umuhungu we yarikuzabona iryo bara






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND