RFL
Kigali

Inama za Gabiro Guitar ku bategura ibihembo n’igisobanuro cyo kuba Umunyarwanda

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:25/04/2024 9:59
0


Gilbert Gabiro Girishyaka yasabye abategura ibihembo ko bajya bareka kugendera ku marangamutima ahubwo bagashyira imbere ubuhanzi nyabwo ndese anitsa ku gisobanuro cyo kuba Umunyarwanda kuri we.



Imyaka ibaye 10 u Rwanda rwungutse impano nshya y’umuhanzi w’umuhanga n’udushya, umaze gukora indirimbo zakoze ku mitima ya benshi, gushyira hanze umuzingo [Album] agahigo gafite bake n’uruhurirane rw’indirimbo [EP].


Mu kiganiro InyaRwanda iherutse  kugirana na we, yasobanuye neza ko muri iyi minsi afite ibikorwa byinshi arimo gutegura ariko anavuga ko yamaze gushyira hanze indirimbo yise ‘Dans Le Bon’ yumva ko iziharira ibihe by’ibirori mu mpeshyi(Summer).

Yanikije ariko ku bintu atari yarigeze avugaho ku buryo indirimbo yakoranye na Confy, Igikwe yatigishije impeshyi nyamara ikarutishwa iya mugenzi we ibintu asa n'uwavuze ko byakoranwe amarangamutima.


Ati”Yari indirimbo y’impeshyi, indirimbo yatowe icyo gihe yari ‘My Vow’ hajemo akantu nyine k’imitekerereze ntazi navuga abantu batanga ibihembo barebye nyine ikintu bashaka guha imbaraga.”


Ashimangira iy’ingingo,avuga ko ibihembo bigitangwa hashingiwe ku marangamutima ati”Simvuze ko ‘My Vow’ yari mbi cyangwa Meddy murusha abafana ariko ‘Igikwe’ cyari kirenze.”


Akomeza agira ati”Ku bantu batanga ibihembo bagiye kuzajya bahura n’imbogamizi nyinshi muri iki gihe bafite kubisobanukirwa cyangwa bakanakora ibyiciro bijyanye n'ibyo bihembo.”


Yongeraho ati”Ugasanga abantu baziguze abantu bafite kubisobanukirwa bakareka kuzanamo amarangamutima. Usanga baziha wa muntu wabafasha kubona abaterankunga ariko ntibite ku buhanzi koko nyabwo.”

Gabiro yavuze ku busobanuro bwo kuba Umunyarwanda n'uko abona u Rwanda ati”Ni agaciro kadasanzwe, mu Rwanda ni ahantu umuntu atirara, ibintu byose bihinduka, ni ahantu haba impinduka nyinshi ibintu bihora bihindagurika.”


Ibi si ibintu ariko uyu muhanzi abona wenyine kuko n’abarugenderera batungurwa n’uburyo mu mwaka umwe haba hakozwe ibintu biri ku rwego rudasanzwe, hazamuwe inyubako ikomeye, imihanda yubakwa umunsi ku wundi, havutse ikigo gikomeye n’ibindi.


Uyu muhanzi yavuze ko kandi Abanyarwanda bamaze gufunguka amaso bazi ko u Rwanda rufite ibisubizo byinshi ahubwo icyo bisaba buri umwe ari ukumenya icyo ashaka n'aho akwiye kubariza kuko amahirwe yo ahari ari menshi.


Ikindi ko nta muntu ugerayo ari umwe, ushaka kugera kure ajyana n’abandi, bisaba kugira abo mukorana kugira ngo ubashe kugira icyo ugeraho kandi kizaramba.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA GABIRO GUITAR

">

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA GABIRO GUITAR

">

KANDA UREBE UNUMVE INDIRIMBO DANS LE BON YA GABIRO GUITAR

">

Gabiro Guitar yagaragaje u Rwanda nk'igihugu cy'ibisubizo ariko bisaba kumenya icyo ushaka kugira ngo umenye aho ubishakira Yasabye abategura ibihembo niba bashaka ko birushaho kugira agaciro  bagomba kwita ku bikorwa n'ubuhanzi kurusha gushaka inyungu z'igihe gitoGabiro Guitar yavuze ko afite ibikorwa byinshi yateguriye abakunzi be muri ibi bihe by'impeshyi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND