RFL
Kigali

John Legend yashoje igisa n'intambara kuri Donald Trump

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/04/2024 15:37
0


Icyamamare mu muziki, John Legend, yatangaje ko Donald Trump adakwiye kongera kuyobora Amerika bitewe n'uko agendera ku ivangura rishingiye ku ruhu, ndetse asaba abirabura gutazamutora.



Mu gihe abahanzi b'ibyamamare nka Snoop Dogg, Kanye West bagaragaje ko bashyigikiye ko Donald Trump yakongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, John Legend we yamaze kuvuga ko uyu muherwe adakwiriye kongera kuba Perezida n'impamvu yabyo.

Ibi John Legend yabivugiye mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo ya MSNBC, ubwo yabazwaga icyo atekereza ku bahanzi bari gushyigikira Trump, niba nawe ariko bimeze. Yasubije ati: ''Bagenzi banjye b'abahanzi bashyigikiye Trump ni uburenganzira bwabo ariko ndizera ko bazi ukuri ko Trump adakwiriye kongera kuba Perezida''.

John Legend yavuze ko Trump yanga abirabura kuko agendera ku ivangura rishingiye ku ruhu

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka 'All Of Me', 'Tonight', 'In My Mind' n'zindi, yakomeje avuga ko Trump yanga abirabura ndetse amwita ko ari umu-Racist. Yagize ati:''Trump aza kubirabura ari uko adushakaho amajwi, ni umuntu ugendera ku ivangura rishingiye ku ruhu ku mugaragaro. Akiri muri White House ntacyo yadufashije kandi ibyaha byibasira abirabura byariyongereye arebera''.

Mu mboni za Legend abona Trump ntacyo yamariye abirabura akiri Perezida ndetse ngo ni nabwo ibyaba byibasira abirabura byiyongereye

John Legend usanzwe ari umucuranzi mwiza wa Piano, yagize ati: ''Mu 2020 ubwo George Floyd yicwaga, ntacyo yakoze, ahubwo yasabye ko abirabura bari kwigaragambya kubera urupfu rwe ko barasirwa mu mihanda. None ni gute uwo muntu nakwifuza ko yakongera kutuyobora?''.

John Legend yavuze ko Trump adakwiye kongera kuba Perezida, ndetse akangurira abirabura kutazongera kumutora

Uyu muhanzi uzwiho kuririmba indirimbo z'urukundo cyane, yasoje asaba abirabura kutazongera gutora Trump agira ati:''Nasaba kominote yanjye y'abirabura kutazongera kumutora, babanze basuzume ibyo yadukoreye akiri Perezida barabona koko adakwiriye amajwi yabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND