RFL
Kigali

Michael Jackson ayoboye urutonde rw’ababyinnyi b’ibihe byose ku Isi – AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:25/04/2024 6:52
0


Nubwo bitoroshye guhitamo ababyinnyi bakomeye ku Isi bitewe n’uko buri mubyinnyi wese aba afite ubuhanga bw’umwihariko, hari bacye muri bo bafatwa nk’ab’ibihe byose baba abariho n’abatakiriho.



Umwuga wo kubyina, ni umwe mu myuga yubashywe kandi ikunzwe bitewe n'uko ukora ku mpande zombi haba muzika na sinema, ibintu bibiri bikunzwe cyane kandi bikurikirwa cyane ku Isi. Si ibyo gusa kandi, kuko uyu mwuga urimo n'amafaranga menshi cyane ko nka Michael Jackson wagize uruhare runini mu kumugeza ku butunzi bungana na miliyoni 500 z'amadolari abarirwa.

Dore ababyinnyi 10 bafatwa nk’ab’ibihe byose ku Isi

1.     Michael Jackson


Michael Joseph Jackson wavutse ku ya 29 Kanama 1958, yamamaye cyane mu njyana ya Pop mu 1980 ndetse kugeza n’ubu aza ku mwanya wa mbere nk’umubyinnyi wamenyekanye cyane ku isi. Usibye kubyina, Michael yari umuhanzi w’umuhanga cyane akaba n’umwanditsi w’indirimbo.

Uyu mugabo yagiye abera ikitegererezo abandi babyinnyi benshi bamaze kumenyekana muri uyu mwuga, ndetse benshi bagatangira bigana imbyino ze zakunzwe n’abatari bacye. 

Jackson wakuranye imapno yo kubyina kuva mu bwana bwe, yagiye ahabwa ibihembo bikomeye birimo Guinness World Records zigera kuri 39, ibihembo 15 bya Grammy, ibihembo 6 bya BRIT, ndetse n’ibya Golden Globe. Uyu muhanzi w’umunyamerika yitabye Imana ku ya 25 Kamena mu 2009, ubwo yari arimo agaruka mu muziki. Yamenyekanye mu mbyino ya 'Moonwalk,' Robot Style, n'izindi.

2.     Mikhail Baryshnikov


Mikhail Baryshnikov ni umubyinnyi w’umunyabigwi mu Burusiya, wavutse ku ya 27 Mutarama 1948, yatangiye ari umubyinnyi usanzwe nyuma aza kwinjira mu Nzu y’Ababyinnyi muri Amerika. Kuva icyo gihe iyi mpano yaje kuyigira umwuga, atangira no kumenyekana mu bijyanye na Sinema ndetse no gukina amafilime menshi yatambukaga kuri Televiziyo.

Mu bihembo yibitseho harimo ibya Primetime Emmy yegukanye mu 1979, 1980, and 1989, icya David di Donatello David Speciale, National Medal of Arts, ndetse n’igihembo cya Kennedy Centre Honors.

3.     Madonna


Madonna Louise Ciccone, wavutse ku ya 16 Kanama 1958, ntabwo ari icyamamare mu kuririmba gusa, ahubwo uyu mugore ni n’umuhanga cyane mu kubyina imbyino zikunzwe z’umwihariko we. Mu mwuga we w’ubuhanzi, iyo witegereje ibitaramo Madonna yakoze, ubona ko yibanda cyane ku bijyanye n’imbyino, akagerageza kuvanga iza kera n’izigezweho.

Ubushobozi afite bwo guhuza ubwoko butandukanye bw’imbyino zitandukanye, nibwo bwatumye uyu muhanzikazi afatwa nk’umubyinnyi w’ibihe byose ku isi.

4.     Shakira


Shakira Isabel Mebarak Ripoll, wavutse ku ya 2 Gashyantare 1977 ni umuhanzikazi ukomoka muri Kolombiya, akaba umwanditsi w'indirimbo, n'umubyinnyi uzwiho imbyino zidasanzwe zisaba imbaraga. Ubuhanga bwe mu kubyina bugaragara cyane mu ndirimbo ze “Hips Don’t Lie,” “Ojos Asi” n’izindi.

5.     Michael Flatley


Michael Flatley, wavukiye i Chicago mu 1958, ni umubyinnyi w’umyamerika uzwi cyane wo muri Irilande. Yamenyekanye cyane kubera uruhare runini yagize mu kumenyekanisha imbyino za Irilande ku isi, n’ubuhanga bukomeye yagaragaje mu bitaramo bya “Riverdance” na “Lord of the Dance.”

6.     Joaquin Cortez


Umubyinnyi ukomoka muri Espagne Joaquin Cortes arazwi cyane ku isi yose kubera injyana zitandukanye yagiye azana mu mbyino ya flamenco. 

Cortés, wavukiye muri Espagne ku ya 22 Gashyantare 1969, yagize uruhare runini mu ruganda rw’imibyinire, n’ubuhanga yagiye agaragaza mu ndirimo yabyinnyemo aho yahuzaga ibigezweho na zimwe mu mbyino zigize flamenco gakondo.

7.     Martha Graham


Umubyinnyi w’umunyamerika wagaragaye mu ndirimbo zo mu bihe byo hambere Martha Graham, yabonye izuba mu 1894 yitaba Imana mu 1991. Martha, azwiho guteza imbere imbyino zigezweho. Nyuma y’uko atakiriho, hari kompanyi yamwitiriwe ya Martha Graham Dance yabereye urugero ababyinnyi benshi n’abagaragara mu mashusho y’indirimbo.

Umurage wa Martha Graham ntabwo uri mu buhanga bwe bushimangirwa no guhanga udushya gusa, ahubwo ugaragarira no mu bushobozi bwe bwo guhindura imbyino mu buryo bushushanya ubuhanzi.

8.     Misty Copeland


Misty Copeland wavutse mu 1982, ni umubyinnyikazi w’umunyamerika wagize uruhare runini mu isi y’ububyinnyi. Misty, niwe mugore wa mbere w’umunyamerika w’umwirabura watoranyijwe nk’umubyinnyi mukuru muri American Ballet Theater. Yakoze ubuvugizi bwo guharanira kurangwa n’ubudasa mu mwuga wo kubyina, ashyiraho n’ingamba zatuma ‘ballet’ igera ku bantu benshi.

9.     Prabhu Deva


Umubyinnyi w’umuhinde wabyinnye mu ndirimbo nyinshi zikunda kugaragara muri filime z’Igihinde, Prabhu Deva wabonye izuba ku ya 3 Mata 1973, yubahirwa ubuhanga bwe n’umusanzu we mu guteza imbere uruganda rwa Sinema mu Buhinde. Kuva kera kugeza n’ubu, uyu mugabo afatwa nka Michael Jackson w’umuhinde, kandi arazwi cyane mu myidagaduro yo muri iki gihugu.

10. Rudolf Nuyerev


Rudolf Nureyev wavukiye muri Leta zunze ubumwe z'Abasoviyeti mu 1938 akitaba Imana mu 1993, yari umubyinnyi ukomeye wa ballet, agaragara no mu mashusho y’indirimbo zinyuranye. Mu gihe cye, Rudolph yari ari mu babyinnyi b’igitsina-gabo bagezweho kandi bamenyekanye ku isi hose.

Yabyinnye mu birori bikomeye birimo Royal Ballet na Paris Opera Ballet, bituma ubuhanga bwe burushaho kwitamurura, kandi nubwo atakiriho ariko yasize umurage urambye ku babyina imbyino ya Ballet.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND