Umukinnyi wa filime Usanase Bahavu Jannet yatangaje ko agiye gukora ibirori azatangiramo Impamyabumenyeshuri ku banyeshuri b’abakobwa n’abasore, basoje amasomo ajyanye na Cinema, ni nyuma y’amezi arenga atandatu yari ashize bakurikirana amasomo y’abo mu bihe bitandukanye.
Aba
banyeshuri barenga 150 basoje icyiciro cyabo cy’amasomo, bize amasomo ajyanye
no kwandika, gukina ndetse no gutunganya filime mu buryo bw’umwuga kandi
bugezweho.
Bize mu
bihe bitandukanye, aho buri cyiciro bagiye biga mu gihe cy’ibyumweru bibiri,
kandi bagahabwa amasomo abafasha kuzavamo abakinnyi ba filime b’ejo hazaza.
Bahavu
avuga ko yashingiye cyane ku kwigisha ‘abafite inyota yo kwinjira muri Cinema’
ariko kandi yabikoze mu rwego ‘rwo gutanga umusanzu we kuri filime Nyarwanda’.
Ibirori “Graduation
Ceremony- Building Talent, Building Futures” byo gutanga impamyabumenyi kuri
aba banyeshuri bizaba tariki 28 Kamena 2024, guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Aho
bizabera ntiharatangazwa. Buri wese usoje amasomo yemerewe kuzajyana n’umuntu
umwe umuhekereje, kandi ni ibirori bizatabirwa n’abazwi mu ruganda rw’imyidagaduro
n’abandi.
Ni ibirori
bizarangwa no kunyura ku itapi itukura (Red Carpet), kandi hazatangwa n’ibihembo
ku banyeshuri bahize abandi. Mu kiganiro na InyaRwanda, Bahavu ati “Tuzatanga
ibihembo ku banyeshuri bashoboye gukoresha neza ubumenyi twabahaye bagakora
filime z’abo bwite.”
Yanavuze ko
muri ibi birori, hazatangwa igihembo cya filime yahize izindi mu zakozwe n’abanyeshuri
bakurikiranye aya masomo binyuze muri Baha Africa Entertainment.
Akomeza ati “Ni mu rwego rwo gutera ishyaka n’abandi banyeshuri kugirango baboneke, ubumenyi twabahaye bakwiye no kuzabwifashisha mu gihe kiri imbere.”
Bahavu
wamamaye muri filime zinyuranye zirimo nka ‘City Maid’, avuga ko mu gihe cy’amezi
atandatu ashize atanga amasomo ashamikiye kuri Cinema, yabonye ko mu Rwanda
hari impano zikomeye, kandi abagiye bagaragaza ubumenyi bwisumbuyeho yagiye
abaha umwanya bakina muri filime zitandukanye zirimo nka ‘Impanga’, ‘Isi Dutuye’
n’izindi.
Bahavu yatangaje ko agiye gutanga Impamyabumenyi ku banyeshuri 150 basoje amasomo ajyanye na Cinema
Bahavu
yavuze ko hazatangwa n'ibihembo ku banyeshuri bahize abandi mu gihe cy'amezi
atandatu ashize bakurikirana amasomo
Bahavu
avuga ko hazanahembwa filime yahize izindi zakozwe n'abanyeshuri basoje amasomo
Ibirori byo gutanga impamyabumenyi bizaba tariki 28 Kamena 2024
Bahavu ari
kumwe na bamwe mu banyeshuri bakurikiranye amasomo y’abo ajyanye na Cinema
Bahavu avuga ko yagiye ahitamo abanyeshuri ashingiye cyane cyane ku bashaka kuzavamo abakinnyi ba filime
Bahavu avuga ko hari bamwe mu banyeshuri yifashishije muri filime ze zirimo 'Impanga'
Bahavu yagiye yifashisha urugendo rwe muri Cinema, agatinyura abakobwa n'abasore
Bamwe mu banyeshuri bagiye bagaragaza ubumenyi buhanitse ubwo babaga bahawe umukoro wo gukina filime
Bahavu avuga ko azakomeza gutanga amasomo ya Cinema, nyuma yo guha impamyabumenyi icyiciro cya mbere
KANDA HANO UREBE 'EPISODE' YA 29 YA FILIME Y'URUHEREREKANE 'IMPANGA'
TANGA IGITECYEREZO