RFL
Kigali

Dhiveja waserukiye Afurika y’Epfo muri Miss World 2005 yitabye Imana

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:24/04/2024 11:47
0


Dhiveja Smith waserukiye Afurika y’Epfo mu irushanwa rya Miss World mu 2005, yitabye Imana nyuma y'igihe ahanganye n'uburwayi.



Ubwo ryabaga ku nshuro ya 55, Dhiveja Smith niwe wagiriwe icyizere cyo guserukira Afurika y’Epfo mu irushanwa rya Nyampinga w'Isi 2005, byaje kurangira ryegukanwe na Unnur Birna Vilhjalmsdottir ukomoka muri Iceland.

Icyo gihe, Dhiveja yitwaye neza ahesha ishema igihugu cye, abasha kuza muri 15 ba mbere bavuyemo Nyampinga w'Isi.

Ubusanzwe, yitwa Dhiveja Sundrum, akaba yarafashe izina rya Smith nyuma yo gushyingiranwa na Dr Mark Smith mu bukwe bwihariye bwabaye mu 2012.

Babinyijuje kuri paji yabo yemewe ya Instagram, abategura irushanwa rya Miss World bemeje iyi nkuru y'incamugongo, bihanganisha umuryango Dhiveja Smith asize.

Mu butumwa bwabo bagize bati "Twashenguwe cyane n'urupfu rwa Dhiveja Smith wabaye Miss World South Africa 2005, akaza no kugera muri kimwe cya kabiri cy'irangiza muri Miss World. Dhiveja tuzahora tumwibukira ku bugwaneza bwe, impano ye ndetse n'umutima we mwiza. Yari n'umugore w'intwali cyane kandi wihangana. 

Twihanganishije cyane umugabo we, umukobwa we, ababyeyi, abandi bavandimwe be ndetse n'inshuti, twifatanyije nabo mu bitekerezo no mu masengesho."

Dhiveja, yamamaye cyane ubwo yakoraga kuri Televiziyo, yitabye Imana ari umudogiteri. Asize umugabo n'umwana w'umukobwa w'imyaka itandatu, Aarya Jocelyn Smith wabonye izuba ku ya 25 Mutarama mu 2018.


Dhiveja yitabye Imana ari hafi kuzuza imyaka 42 y'amavuko


Yasize umugabo n'umwana umwe w'umukobwa


Asize umukobwa we afite imyaka 6


Asize umugabo we, Mark Smith barushinze mu 2012


Dhiveja yaserukiye Afurika y'Epfo muri Miss World 2005








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND