RFL
Kigali

Davido yazirikanye isabukuru y’umugore we amuha impano y'ibifurumba by'Amadorali

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:24/04/2024 11:54
0


Davido umaze gushinga imizi mu muziki, yahaye akayabo umugore we wujuje imyaka 29 mu gihe aba bombi bakomeje kwishimira mpano y'abana b’impanga Imana yabahaye.



Davido na Chioma bamaze imyaka itari mike baziranye ariko byumwihariko bamaze kubyarana abana batatu barimo na Ifeanyi witabye Imana mu rupfu rwashenguye benshi.

Ubwo uyu mugore yizihizaga isabukuru, umugabo we uri mu bahanzi batunze agatubutse yamuzirikanye amwifuriza isabukuru mu buryo budasanzwe burimo gutetesha.

Mu butumwa bwinshi, Davido yasangije abamukurikira, yagaragaraje ibifurumba by'amadorali, amagambo yanditse neza yamugeneye n’ibindi bintu byinshi by'igiciro.Yamuhaye kandi impano y’indabo kimwe mu bimenyetso by’urukundo abarurimo bahana.

Mu 2022 mbere gato y'uko bombi baherekeza imfura yabo babanje gusezerana ibintu Davido yahamije muri Werurwe 2023.

Bombi bakaba bafitanye abana b’impanga, ubusanzwe Chioma yabonye izuba mu 1995, avuka kuri Se w’umuherwe muri Nigeria, afite abavandimwe be babiri Jennifer na Ifunanya.

Uyu mugore akaba afite impabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yakuye Babcock mu ishami ry’ubukungu, ni umuhanga kandi mu bijyanye n’ubutetsi, akanaba umunyamideli wabigize umwuga.Chioma agize imyaka 29 kuko yabonye izuba muri 1995 yabyaranye na Davido abana 3Byinshi mu bitaramo Davido akorera ahantu hatandukanye cyane, ibikomeye aherekezwa n'umugore we Imyaka ibaye myinshi baziranye kandi urukundo ari rwose hagati yabo Davido yageneye impano zitandukanye umugore we mu gukomeza kwizihiza isabukuru ye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND