Itsinda ry’abavanga imiziki rya Nep Djs rigizwe na Dj Berto na Dj Habz ryasinye amasezerano y’imikoranire n’Ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), agamije gutanga ibyishimo biherekeza umukino w’abasirimu ‘Basketball’ binyuze mu bihangano by’abahanzi banyuranye bacuranga.
Aba basore
bashyize umukono ku masezerano ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23
Mata 2024, kuri BK Arena. Ni nyuma y’imyaka irenga itanu ishize bigaragaza mu
bikorwa bitandukanye birimo ibitaramo, ibirori n’ibindi bagiye bacurangamo.
Ferwaba
yavuze ko aya masezerano y’ubufatanye basinye na Nep Djs agamije “kongerera
imbaraga imyidagaduro y'ibirori bya Basketball”, hagamije ‘kureba uburambe
bushimishije ku bafana ndetse n’abakinnyi.”
Dj Berto
yabwiye InyaRwanda ko bishimiye amasezerano bagiranye na Ferwaba, avuga ko
biteguye gutanga ibyishimo mu gihe cy’imyaka ibiri bamaze bakorana n’iri shyirahamwe.
Yavuze ko
amasezerano bashyizeho umukono bayitezeho gususurutsa ibihumbi by’abantu
bitabira umukino wa Basketball. Ati “Amasezerano twashyizeho umukono agamije
guteza imbere Siporo muri rusange cyane mu myidagaduro, aho usanga bifasha
abakinnyi ndetse n’abitabiriye imikino neza mu gihe cy’umukino.”
Uyu musore
yavuze ko bazakorana na Ferwaba bacuranga mu mikino inyuranye irimo nka Rwanda
Basketball League, Playoffs, All Star Games ndetse n’indi itandukanye.
Muri
Werurwe 2023, nibwo DJ Berto na DJ Habz batangiye urugendo rwo gushyira hanze indirimbo
bahuriyemo n’abahanzi. Aba basore ku ikubitiro bashyize hanze indirimbo bise
“Midnight’’, bakoranye na Kivumbi King.
Ni
indirimbo yo kwishimisha cyane yanakwifashishwa mu tubyiniro dutandukanye yaba
muri Kigali n’ahandi, abantu bageze mu masaha y’igicuku amwe abakunzi b’utubyiniro
baba batangiye kwizihirwa. Nep Djs basohoye iyi ndirimbo bizihiza imyaka itanu
bamaze bakorana nk’itsinda.
Nep Djs ni
itsinda ry’abasore babiri bize Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi bahuje
bahuye bavangavanga umuziki mu bitaramo n’ibirori bikomeye.
Bombi bari
mu mutaka wa RG Consult itegura ibitaramo ngarukakwezi bya Kigali Jazz
Junction bimaze kuba ubukombe. Nep Djs yashinzwe muri Werurwe 2018.
Yifashishwa
kenshi mu birori no mu bitaramo bikomeye i Kigali. Iri tsinda rigizwe n’abasore
babiri; Bertrand Kaysan Iyarwema [Dj Berto] w’imyaka 29 y’amavuko, na Habib
Kamugisha [Dj Habz] w’imyaka 26 y’amavuko.
Bombi nta
sano y’amaraso bafitanye. Ubushuti bwabo bubahuza nk’impanga’, bambara kenshi
imyenda y’ibara rimwe, imipira yanditseho ‘Nep Djs’, ingofero n’ibindi bigaragaza
ibirango byabo nk’itsinda.
RG Consult
ifite mu biganza Nep Djs isanzwe igira n’uruhare mu gutegura ibirori n’ibitaramo
inahuriyemo na Neptunez Band, Nep Records na Nep Films.
Nep Djs
bacuranze bwa mbere hamurikwa “Feel Mag” mu birori byabereye Galaxy Hotel mu
Kiyovu. Banacuranze muri Kigali Juzz Junction zabaye mu bihe bitandukanye,
“Seka Fest Comedy show”, Dj Pius amurika album yise ‘Iwacu. Mu birori byo
kumurika Amstel Malt, Heineken, Mutzig Class n’ahandi.
‘Nep’
bisobanura abantu bishyize hamwe kandi bakora umwuga umwe. Dj Berto yavukiye i
Bujumbura mu Burundi ariko yakuriye mu Rwanda.
Yakuze
akunda umuziki, yiga muri Agahozo Shalom Youth Village yo mu karere ka
Rwamagana. Ni ishuri avuga ko rifite ibikoresho byinshi byifashishwa mu
kuvangavanga umuziki, yanakoresheje mu gihe yamaze ku ishuri.
Mu 2014 yahuye na Dj Fla wamwigishije byinshi bijyanye na Porogaramu nyinshi zifashishwa mu kuvangavanga umuziki. Mu 2015, Dj Fla yamuhuje n’Umuyobozi wa Rosty Club, atangira akazi uko.
Dj Habz
yavukiye i Kigali. Yize amashuri abanza muri Kigali Parents, ayisumbuye yiga
Kagarama mu cyiciro rusange asoreza muri Lycée de Kigali mu ishami ry’Amateka,
Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.
Urugendo
rwe rwatangiye mu 2013 ubwo yigaga mu mwaka Gatatu w’amashuri yisumbuye. Icyo
gihe yari yitabiriye ibirori byari byateguwe na K Fm.
Dj Danches
wacuranze muri ibyo birori, yatumye uyu musore yumva akunze kuvanga
umuziki yifuza no kubikora. Ibi byaturutse ku kuba Dj Danches yaracuranze
indirimbo zamukoze ku mutima.
Mu mpera za
2014, nibwo Dj Habz yatangiye gushaka aba-Djs bamufasha kwiyungura ubumenyi. Mu
2015 yahuye n’inshuti ze ebyiri biganye bamuhuza na Skizzy amufasha kubona
akazi kuri Royal Tv.
Mu 2016
yatangiye kwitabira ibirori bitandukanye, byatumye yisanga mu kibuga cyo
kuvanga umuziki.
Dj Habz na
Dj Berto ibyo bakora nta n’umwe wo mu muryango wabo ubikora, bahuriza ku kuvuga
ko kuba ibyo bakora babikunda aribyo bituma n’uyu munsi bagikomeje urugendo rwo
kuvanga umuziki.
Nep Djs
bagiranye amasezerano y’imikoranire n’Ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu
Rwanda (FERWABA) agamije gususurutsa abitabira kureba imikino ya Basketball
Umunyamabanga
Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball (Ferwaba), Fiona
Ishimwe [Ubanza iburyo] ashyira umukono ku masezerano
Nep Djs
bavuze ko biteguye gususurutsa abitabira imikino ya Basketball bisunze umuziki
Mu myaka
itanu ishize bari mu bavanga imiziki, Nep Djs bavuga ko gukorana na Ferwaba ari
kimwe mu byiza bagezeho
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NEP DJS BAKORANYE NA KIVUMBI
TANGA IGITECYEREZO