Julianna Kanyomozi yabwiye Azawi ko yatoranijwe ngo yinjire muri Swangz Avenue kuko nyirayo yamubonagamo ubushobozi n’imbaraga nk'iza Mowzey, ibintu uyu mukobwa avuga ko ari iby’igiciro gikomeye.
Mu kiganiro yatanze, Juliana Kanyomozi yakomoje
ku kuba nyiri Swangz Avenue, Julius Kyazze ajya gusinyisha Azawi yaramubwiye ko
uyu mukobwa afite impano nk'iya Mowzey Radio.
Juliana Kanyomozi ati”Ubwo Juilus Kyazze yakubonaga
bwa mbere, yaratangaye cyane, yambwiye ko igihe cyose iyo akumvise yumva muri
wowe Mowzey Radio w’umugore muri wowe.”
Kanyomozi yabwiraga Azawi ukuntu kugira ngo
asinye muri Swangz Avenue ari uko bamubonyemo impano idasanzwe iri ku rwego
nk'urwa Mowzey Radio maze bikaza no guhurirana no kuba Azawi yaravuze ko afatira
urugero kuri Goodlyfe.
Azawi yongeye gushimangira iyi ngingo koyishimiraga ibihangano bya Radio ati”Mbere y'uko Radio yitaba Imana nari umufana
we. Nari umufana wa Radio na Weasel nakundaga bari basore.”
Yongeraho ati”Natekerezaga ko bariya bari
urungano rwanjye. Nibo kandi batumye mbasha kugera aho ngeze. Narabakundaga
nkumva indirimbo zabo, nkazisubiramo kugera n’uyu munsi ndacyabikora.”
Azawi avuga ko yumva iyo ariyo mpamvu
n’abantu bashobora kumva yandika nka Mowzey Radio gusa ko adashobora kwigereranya
na we kuko yari umuhanga bikomeye.
Ikindi Azawi agaragazw ko yishimira bikomeye
uburyo Radio yandikaga ibintu bimuvuyemo nko muri Zuena na Ekyaama, ko ari
indirimbo zisobanura neza imyandikire ya Radio.
Priscilla Zawedde [Azawi] amaze gushinga imizi
mu muziki wa Uganda, mu 2019 yasinyanye amasezerano na Swangz Avenue,akora
umuziki mu njyana ya Afrobeat yabaye umunya-Uganda wa mbere wagaragaye kuri New
York “Times Square’ na Los Angeles Billboard.
Yasoreje icyiciro cya Kaminuza muri Makerere,
umuziki akaba ari ikintu yakuze akunda aho yinjiye mu birebana n’imyidagaduro
mu mwaka wa 2005 abyina mu itsinda rya Kika.
Mu 2011 ni bwo yinjiye mu muziki by’umwuga atangira yandika indirimbo, ubuzima bwaje gukomera ubwo Se yitabaga Imana
bimushyira ku gitutu cyo kurushaho gukora cyane ngo abone amafaranga yo
gukomeza gufasha umuryango.
Yandikiye indirimbo abahanzi bakomeye barimo
Nina Rose, Lydia Jazmine, Carol Nantongo, Vinka na Eddy Kenzo ari na we
wamumenyekanishije kurushaho.
Mu 2015 ni bwo yatangiye kujya aririmbira abakiriya muri Restaurant ya nyina.
Kuva yakwinjira muri Swangz Avenue, amaze gukora indirimbo zirenga 20 kandi zifite igikundiro muri Uganda.KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYA JULIANA KANYOMOZI NA AZAWI
TANGA IGITECYEREZO