RFL
Kigali

Abagabo ni abarwayi bo mu mutwe ariko turabakeneye - Umuhanzikazi Tiwa Savage

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/04/2024 16:44
0


Umuhanzikazi Tiwa Savage uri mu bakomeye muri Africa yakomoje ku ntandaro y'indirimbo aherutse gusohora yitwa 'Men Are Crazy', avuga ko icyo yashaka kumvikanisha ari uko nubwo abagabo ari abarwayi bo mu mutwe nyamara abagore babakeneye uko byamera kose.



Tiwatope Omolara Savage, umuhanzikazi akaba n'umwanditsi w'indirimbo wamamaye ku izina rya Tiwa Savage mu muziki, ari mu bakomeye muri Africa bakomoka muri Nigeria, ndetse yanihaye akabyiniriro ka 'African Bad Girl'.

Aherutse gusohora indirimbo yise 'Men Are Crazy' yafatanije na Simi. Muri iyi ndirimbo itavugwaho rumwe na benshi, bumvikana baririmba uburyo abagabo bafite imico idahwitse ndetse benshi babita abarwayi bo mu mutwe gusa ngo nubwo bitwara nabi bakenewe n'igitsinagore muri byinshi.

Tiwa Savage aherutse gusohora indirimbo itaravuzweho rumwe yise 'Men Are Crazy'

Mu kiganiro Tiwa Savage yagiranya na televiziyo ya MTV, yagarutse ku nkomoko y'iyi ndirimbo agira ati: ''Nashakaga kwerekana ko abagabo benshi bagira ingeso mbi gusa ntibituma igitsinagore kibacikaho. Kenshi tubona abagabo bahemukiye abagore babo ariko abagore ntibabasige bakagumana. Ni uko bazi ko uko byagenda kose abagabo tubakeneye''.

Uyu muhanzikazi yavuze ko nubwo abagabo badashobotse gusa abagore babacyeneye muri byinshi

Tiwa Savage w'imyaka 44 yongeyeho ati: ''Uko nabiririmbye ni ko mbibona, abagabo ni abarwayi bo mu mutwe ariko twe nk'igitsinagore turabakeneye kuko hari byinshi badufasha bitari ibyo muburiri gusa. 

Ibi Tiwa Savage abitangaje nyuma y'uko benshi bamwibasiye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusohora iyi ndirimbo yise 'Men Are Crazy' yahuriyemo na Simi aho banenga imico y'abagabo gusa bakanemera ko babakeneye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND