RFL
Kigali

Kanye West yikomye abarimo Drake na J.Cole

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/04/2024 11:29
0


Umuraperi w'icyamamare, Kanye West Ye, yikomye bagenzi be barimo Drake na J. Cole abihenuraho ko ariwe ubarenze ndetse ko ubuhanga bwamo muri Rap buri hasi cyane ku buryo atakibasha kumva indirimbo zabo.



Mu muziki wo muri Amerika hamaze iminsi harimo ugushyamirana mu bahanzi batandukanye, aho bari kwibasirana binyuze mu ndirimbo 'Beef'. Magingo aya rurambikanye hagati ya Chris Brown n'umuraperi Quavo wo mu itsinda rya Migos nyuma yaho yasohoye indirimbo 'Weakest Link' amwibasiramo.

Ni mu gihe kandi Drake na J.Cole bamaze iminsi bibasiwe na Kendrick Lamar na Future mu ndirimbo bakoranye yitwa 'Like That' aho Kendrick Lamar uherutse mu Rwanda yumvikana yikoma Drake na J. Cole aho yababwiye ko badakwiye kwiyita ko aribo barenze muri Rap kuko ariwe gusa muraperi ubarenze bose.

Aha niho Kanye West yinjiriye muri iyi ntambara y'amagambo maze atangaza ko yasubiyemo iyi ndirimbo 'Like That' yibasira Drake na J.Cole ndetse ko nawe yahise abikoma.

Ye yasubiyemo indirimbo ya Kendrick na Future yibasiraga Drake na J.Cole, maze yibasira aba baraperi bundi bushya

Ibi yabivugiye mu kiganiro cya Podcast cyitwa 'The Download' cya Justin Laboy usanzwe ari mu ikipe ya Kanye West. Uyu muraperi yagize ati:''Nasubiyemo indirimbo Like That kandi najye sinababariye Drake na J.Cole kuko nababwiye icyo mbatekerezaho''.

Ubwo yabazwaga igihe azayisohorera, Kanye West Ye yasubije ko isaha n'isaha nayisohora. Yanatanze umusongongero w'igitero kiyigize agira ati: ''Yewe muvandimwe K-Dot (Kendrick) nkuri inyuma reka ngire icyo nibwirira Drake na J Cole''.

Uyu muraperi yavuze ko abona Drake na J.Cole barataye umutwe kandi ko ntabuhanga bafite

Kanye West yakomeje yibasira Drake na J.Cole ati ''Musa nkaho mutakibona, musa nkabataye umutwe, birababaje kuba ntabasha kubona imirongo ya Drake na J.Cole baririmbye kuko ubuhanga bwabo ntabwo mbona. Mwubahe ababarenze cyangwa muhagarike ibyo murimo''.

Ibi Kanye West abivuze mu gihe Drake yamaze gusohora indirimbo 'Push Ups' yasubirijemo Kendrick Lamar, mu gihe Rick Ross amaze iminsi mike asohoye indirimbo yise '' nayo yibasira Drake. Benshi ku mbuga nkoranyambaga bakaba bakomeje kwibaza icyo Drake yakoreye abandi baraperi bakomeje kumwibasira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND