RFL
Kigali

Rurageretse hagati ya Chris Brown na Quavo bapfa inkumi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/04/2024 10:09
0


Ibintu byafashe indi ntera hagati y'icyamamare Chris Brown, n'umuraperi Quavo bamaze igihe batumvikana bapfa umunyamideli Karrueche Tran wigeze gukundana n'aba bahanzi bombi. Kugeza ubu Chris Brown yamaze gusohora indirimbo yibasira bikomeye Quavo.



Hashize igihe kitari gito icyamamare mu muziki, Chris Brown, atabanye neza n'umuraperi Quavo wamamaye mu itsinda rya 'Migos'. 

Aba bombi bakunze kujya batonganira ku mbuga nkoranyambaga ndetse mu minsi ishize Quavo yari yihenuye kuri Chris Brown amwibutsa ko yahojeje amarira Karrueche Tran yamuteye.

Chris Brown kuva mu 2011 kugeza mu 2015 yakundanaga n'umunyamideli akaba n'umukinnyi wa filime Karrueche Tran, yanahimbiye indirimbo 'Autumn Leaves' ari nawe yashyize mu mashusho yayo. 

Mu 2018 Karrueche yatangiye gukundana n'umuraperi Quavo ari na bwo umubano we na Chris Brown wahise utangira kujyamo agatotsi.

Chris Brown arikumwe na Karrueche Tran bakundanaga mbere yo gutandukana

Nyamara nubwo Quavo yatandukanye na Karrueche Tran mu ntangiriro z'umwaka wa 2020, ntibyamubujije ko akomeza kubipfa na Chris Brown. 

Aba bombi bakomeje kutumvikana kugeza mu minsi ishije ubwo Quavo yavugaga ko igituma Chris Brown amurakarira ari uko yakundanye na Karrueche mu gihe uyu muhanzi yarakimukunda nubwo bari baramaze gutandukana.

Karrueche yahise akundana na Quavo nyuma ya Chris bituma aba bahanzi bashwana

Ibi ntabwo Chris Brown yabyakiriye neza kuko byatumye aterura ikaramu yandika indirimbo yuzuyemo ibitutsi no kwishongora kuri Quavo. Iyi ni ndirimbo Chris yasohoye yise 'Weakest Link' yibasiyemo bikomeye uyu muraperi by'umwihariko aho yamwifurije urupfu bigatuma benshi bayigarukaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Chris Brown yibasiye  umuraperi Quavo mu ndirimbo yise 'Weakest Link'

Muri iyi ndirimbo Chris Brown utaripfana yarapye agira ati: ''Ni wowe munyantege nke mu itsinda ryawe, wiyita ko uri umurara kandi uri imbwa yasutse dread (imisatsi), kuba wararyamanaga na Ex wanjye sinabyitayeho kuko n'ubundi namufataga nk'indaya yanjye''.

Brown yabwiye Quavo ko atababajwe nuko yakanyujijeho na Karrueche kuko yamufataga nk'indaya ye

Chris Brown yakomeje agira ati: ''Wikomeza kwigira nkaho ukomeye kandi udakomeye, album yawe iherutse yari umwanda, rekera kuvuga ko nkubita abakobwa kandi nawe dufite amashusho ubakubita. Birababaje kuba ibyo umvugaho utabivugira imbere yanjye kuko ubiziko nahita nkumaramo umwuka''.

Ibyo Chris Brown yabwiye Quavo muri iyi ndirimbo ni byinshi gusa icyatumguye benshi cyane ni ukumva amwifuriza urupfu ubwo yagiraga ati: ''Takeoff mwaririmbanaga aruhukire mu mahoro, tucyumva ko yapfuye byaratubabaje twifuzako ariwe wowe wapfa mu mwanya we. Uko niko byumva kuko upfuye ntakibazo''.

Benshi batunguwe no kumva Brown yifuriza urupfu Quavo

Iyi ndirimbo 'Weakest Link' ikomeje kugarukwaho ku mbuga, benshi bavuze ko Chris Brown yarengereye yifuriza Quavo urupfu, ndetse akaba yise Karrueche Tran indaya ye nyamara barakundanye imyaka 5 yose ndetse na nyuma yo gutandukana Chris yamusabye gusubirana nyamara Karrueche arabyanga kuko yarasigaye akundana na Quavo, ari nabyo biri gutuma aba bahanzi bombi bashwana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND