RFL
Kigali

Shaddyboo wizihije isabukuru asa n'utujeho yakomoje ku kintu kimukomeza

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:20/04/2024 12:40
0


Mbabazi Shadia [Shaddyboo] uri mu bari n’abategarugori bamaze igihe batigisa imyidagaduro nyarwanda, yagaragaje ibyishimo bikomeye ku Mana yongeye kumutiza undi mwaka akomoza ku kintu atajya yibagirwa.



Shaddyboo wizihiza isabukuru y’imyaka 32 abonye izuba, yongeye kugaragaza ko umwaka asoje uba warabayemo byinshi ubwo birumvikana akomoza ku byiza n’ibibi ariko ko hari ikintu gikomeye gituma anyura muri ibyo byose.

Uyu mugore yagize ati”Uyu munsi ni uw’amavuko wanjye, ndifuza kwishimira ko nakomeje kugira imbaraga, kwihangana no gukomera muri buri kimwe, ibintu byinshi byarabaye muri uyu mwaka.”

Ashima Imana yabimufashishijemo, akomoza no gikomeza kumufasha ati”Ndashima Imana ikomeza kumpa iteka andi mahirwe yo kurushaho gukora neza. Isabukuru nziza kuri njye sinzigera nibagirwa kwikunda na rimwe.”

Mbabazi Shadia benshi bazi nka Shaddyboo ari mu byamamare n’abanyarwanda bike bifite agahigo ko kugira abamukurikira barenga Miliyoni.

Ibi ariko bikaba bitarizanye gutyo kuri uyu mugore w’abana 2 babiri yabyaranye na Meddy Saleh, ahubwo byashingiye gukora rimwe na rimwe ibirenze ibyo abandi batinyuka yaba mu myambarire n’imyitwarire.

Yagiye avugwaho kugirana umubano n’abahanzi bakomeye benshi bagiye baza mu Rwanda nka Diamond Platnumz ndetse na Davido.

Mu minsi yashize yari mu rukundo Manzi Jeannot ariko hashize igihe havugwa inkuru z’uko batandukanye ndetse mu byo Shaddyboo asangiza abamukurikira yagiye abyitsaho mu buryo busa n'ubujimije.

Ni Shaddyboo ugiye gutangira umwaka wa 33 asa n'utakigaragara cyane mu myidagaduro. Ari mu bari n'abategarugori bitabazwa n'abatari bake mu bikorwa byo kwamamazaShaddyboo yashimiye Imana yamwongeye undi umwaka,agaragaza ko icyaba cyose adashobora kureka kwikunda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND