RFL
Kigali

Ntabwo ari amarozi! Impamvu umunyezamu wa Manchester United asiga amavuta ya 'Vaseline' kuri 'Gants' yambara

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:20/04/2024 11:36
0


Umunyezamu w'ikipe ya Manchester United,Andre Onana ajya asiga amavuta ya Vaseline kuri 'Gants' ze benshi bagakeka ko yaba ari amarozi gusa ntabwo ariyo ahubwo biramufasha.



Ku mukino ikipe ya Manchester United iheruka kwakiramo Liverpool kuri Anfield muri shampiyona byarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Muri uyu mukino cyane cyane mu gice cya mbere, Liverpool yagombaga kuba yabonyemo ibitego byinshi gusa uwitwa Andre Onana yari yabazonze akuramo imipira iremereye dore ko yari yakuyemo amashoti 15.

Abakurikiye uyu mukino kandi babonye uyu munyezamu afata amavuta ya Vaseline ayasiga kuri 'gants' yari yambaye maze birabacanga bamwe batangira guterekereza ko yaba ari n'amarozi.

Nk'uko ikinyamakuru The Sun kibyandika, aya mavuta afasha umunyezamu gufata umupira ntunyerere agahita awukomeza cyane cyane noneho iyo imvura iri kugwa kandi nabwo icyo gihe yaragwaga.

Ibi ntabwo ari uyu munyezamu wa mbere wari ugaragaye abikora kubera ko n'abandi bakomeye barimo Manuel Neuer n'Umwongereza,Jordan Pickford nabo bagiye bagaragara babikora.

Shay Given wafatiye amakipe yo muri Premier League nka Manchester City, Newcastle United na Aston Villa nawe yitangaje ko aya mayeri yajyaga ayakoresha .

Usibye uyu na Joeh Hart wakiniye Manchester City,Celtic , Tottenham Hotspur n'andi makipe nawe yitangaje ko ubu buryo yajyaga abukoresha akaba yarabwigishijwe na Kasper Schmeichel wahoze akinira Leicester City.

Yagize ati "Nari narararangizanyije na   Umbro ndi kugerageza 'gants' nshya mu mikino ibanziriza umwaka w'imikino kandi muri iyo minsi hari amakuru yo gukoresha Vaseline .  

Natekerezaga ko bidashobora gukora, bitumvikana .Ariko Kasper Schmeichel arambwira ati 'shyiramo Vaseline' ndagije ndamwizera kubera ko nabaga ndi hafi ye, nuko ndabikora kandi sinigeze nsubiza amaso inyuma.

Nari nzi abakinnyi batabikoraga biturutse ku mahame, ariko nkimara kubikora mu myitozo, nabo batangiye kubikora".


Andre Onana asiga amavuta ya Vaseline kuri 'gants' ze 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND