RFL
Kigali

RP-IPRC INTER COLLEGGES: I Huye harabera imikino ya Basketball

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:20/04/2024 8:21
0


Kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru, muri IPRC Huye hategerejwe imikino ya RP-IPRC INTER COLLEGES mu mukino wa Basketball.



Ubusanzwe amashuri makuru yigisha imyuga n'ubumenyingiro mu Rwanda ni umunani. Ayo ni IPRC Huye, IPRC Kitabi, IPRC Gishari, IPRC Musanze, IPRC Karongi, IPRC Kigali , IPRC Tumba na IPRC Ngoma.

Ayo mashami uko ari umunani yamaze kugera mu karere ka Huye kuri IPRC Huye, aho agiye kwesurana mu mikino ya Basketball.

Ntabwo ari Basketball ihuza kaminuza z'imyuga n'ubumenyingiro, kubera ko muri IPRC ya Kigali haherutse kubera imikino y'umupira w'amaguru.

Muri iyo mikino y'umupira w'amaguru yabereye muri IPRC Kigali, IPRC Kigali yatsinzwe na IPRC Tumba, IPRC Gishari yatsinze IPRC Huye igitego kimwe ku busa, IPRC Musanze yatsinze IPRC Karongi ibitego bibiri kuri kimwe, IPRC Ngoma yanganyije na IPRC Kigali igitego kimwe kuri kimwe, nuko IPRC Ngoma itsinda Penaliti enye kuri ebyiri za Kitabi.

Nyuma y'uko amakipe yatsindanye yahise ahurira mu mikino ya kimwe cya kabiri. IPRC Musanze na IPRC Gishari, nizo zizacakirana ku mukino wa nyuma, nyuma y'uko zasezereye IPRC Tumba na IPRC Ngoma muri kimwe cya kabiri.

 Uko imukino ya Basketball iza gucakirana, irakinwa mu matsinda abiri. Itsinda rimwe ririmo IPRC Ngoma, Gishari Karongi na Musanze. Itsinda rya kabiri ryo ririmo IPRC Kigali, Tumba na Huye.

Uko amakipe aza gucakirana. Umukino wa mbere urahuza IPRC Ngoma na IPRC Karongi, uwa kabiri uhuze IPRC Tumba na Huye, uwa gatatu uhuze Musanze na Gishari, Uwagatanu uhuze IPRC Kigali nk'ikipe iraba yatsinzwe umukino wa kabiri, umukino wa Gatanu uhuze ikipe yatsinze umukino wa mbere n'iyatsinze uwa gatatu.

Ku munsi w'ejo ku cyumweru, hateganyijwe umukino wa nyuma, uzahuza ikipe yatsinze umukino wa Gatandatu, ndetse n'iyatsinze umukino wa karindwi.


Muri iyi Weekend muri IPRC Huye hategerejwe imikino ya Basketball ihuza Kaminuza z'imyuga n'ubumenyingiro mu Rwanda 


Uko imikino iteganyijwe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND